Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakorerabushake Ba Croix Rouge Batangiye Guhugurwa Kuri Marburg
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Abakorerabushake Ba Croix Rouge Batangiye Guhugurwa Kuri Marburg

Last updated: 03 October 2024 8:58 am
Share
SHARE

Abakorerabushake 70 ba Croix Rouge bakorera mu Turere tw’Umujyi wa Kigali nibo bahawe ayo mahugurwa ku ikubitiro bakazakurikirwa n’abandi mu gihe gito kizaza.

Emmanuel Mazimpaka ushinzwe itumanaho no gutsura umubano mwiza hagati ya Croix Rouge y’u Rwanda yatangaje ko guhugura abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda biri mu rwego rwo gufasha Leta kugera ku ntego zayo zirimo no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza.

Emmanuel Mazimpaka avuga ko hazahugurwa abakorerabushake 200 hirya no hino mu Rwanda

Marburg imaze iminsi micye igeze mu Rwanda.

Kimaze guhitana abantu barenga batandatu biganjemo abaganga.

Aho cyaje gituruka ntiharamenyekana ariko Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aherutse kuvuga ko hari abantu bagera kuri 300 bamaze guhura n’abacyanduye bakaba bari gukurikiranwa.

Mazimpaka Emmanuel yavuze ko guhugura bariya bakorerabushake byateguriwe abakorerabushake bo hirya no hino mu Rwanda.

Ati: “Twateguye aya mahugurwa kugira ngo duhugure abakorerabushake 70 bo mu turere tw’umujyi wa Kigali ku ikubitiro. Nibo tugiye guhugura ku miterere y’iki cyorezo ariko n’abandi bazahugurwa kuko duteganya guhugura abantu bose hamwe 226″.

Abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda basabwe ko mbere yo kuvuza umuntu ukekwaho Marburg baba bakwiye kwirinda ubwabo.

Bibukijwe ko ibiganza ari byo marembo y’ibintu byinshi bigera ku muntu bityo ko bikwiye gikorerwa isuku kenshi.

Croix Rouge irateganya kizahugura n’abakorerabushake ab’i Rubavu na Nyagatare.

Umwe mu bakorerabushake bahuguriwe ku cyicaro cya Croix Rouge witwa Nyiramurava Ancille avuga ko amahugurwa yahawe yamwishije kumenya ibya Marburg.

Ati: ” Ubu nungutse kumenya uko Marburg yandura ndetse ngasaba abaturage kwirinda impuha kuri iki cyorezo”.

Ngamije Jean Marie nawe avuga ko atahanye umukoro wo kuganiriza abantu bahurira hamwe akababwira ibibi bya Marburg ngo bamenye uko bakwitwara muri ibi bihe.

Yamenye kandi ko agacurama ari ko kazanye virusi itera Marburg.

Abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda barenga 100,000 mu gihugu hose.

Mazimpaka Emmanuel ushinzwe itumanaho no gutsura umubano mwiza hagati ya Croix Rouge n’abaturage abasaba kuzakorana neza n’abayobozi mu gufasha abaturage kumenya uko Marburg yandura n’icyakorwa ngo yirindwe.

Croix Rouge yaboneyeho guha abaturage batishoboye ibikoresho by’isuku kugira ngo bakomeze kurinda ko ibiganza byabo byandura.

Bikubiyemo amasabune n’ibindi.

Croix Rouge y’u Rwanda irahugura abo bantu ku bufatanye na RBC.

Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana aherutse kuvuga ko impamvu yatumye abaganga ari bo bibasirwa mu kwandura ari uko n’ubusanzwe ari bo bakunze kwita ku ndembe.

Ni amahugurwa yatanzwe na RBC

Abandi bantu bafite ibyago byo kwandura ni abakora ku mipaka.

Hagati y’iminsi ibiri n’iminsi 21 niyo uwahuye n’uwanduye nawe atangira kugaragaza ibyo bimenyetso.

Abakorerabushake baje kumva uko Marburg yakwirindwa

Uko iminsi yicuma niko umuntu agenda aremba, inyama z’ingenzi z’umubiri w’umuntu zitangira gukora nabi.

Izo ni umutima, ibihaha, umwijima, impyiko n’ubwonko.

TAGGED:AbakorerabushakefeaturedIndwaraMazimpaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Gusura Abanyeshuri Byahagaritswe
Next Article Netanyahu Yateranije Inama Yiga Kucyakorerwa Iran
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?