Abakoresha Indege Za Leta Ziyunze Z’Abarabu Bazajya Bahabwa Icyayi N’Ikawa By’U Rwanda

Binyuze mu bwumvikane hagati ya Leta y’u Rwanda(ihagarariwe na Ambasade yayo) n’iy’ibihugu byiyunze by’Abarabu, abagendera mu ndege zo muri kiriya gihugu bavayo cyangwa bajyayo bazajya bahabwa icyayi cyangwa ikawa byera mu Rwanda.

Indege zo muri kiriya gihugu zicungwa n’ikigo kitwa The Emirates Group, kikiba ari ikigo cya Leta nacyo gicungwa n’ikindi kitwa Investment Corporation of Dubai.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru kizarangira tariki 15, Kanama, 2021 nibwo Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu  Emmanuel Hategeka yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Umuyobozi mu kigo cy’indege za Leta yiyunze y’Abarabu witwa Mahmood Ameen.

Ayobora ishami rya kiriya kigo ryitwa Emirates Flight Catering.

- Advertisement -

Ikindi baganiriye banacyemeranyaho ni uko bamwe mu bazajya bahereza abagenzi icyayi n’ikawa byo mu Rwanda bari mu ngendo muri ziriya ndege ari Abanyarwanda cyangwa Abanyarwandakazi.

The Emirates Airline nicyo kigo cya mbere ku isi gifite indege zitangirwamo ibiribwa n’ibinyobwa byinshi.

Ambasaderi Emmanuel Hategeka hamwe na Mahmood Ameen.

Abantu miliyoni 100 baragaburirwa buri mwaka, kandi abasaga miliyoni 55 baturuka mu mijyi 144 ku isi bahabwa icyo kunywa cyangwa kurya iyo bari mu ngendo z’akazi muri ziriya ndege.

Baba baturutse ku migabane itandatu y’isi.

The Emirates Airline ishora miliyari 1$ ku mwaka mu gutegura amafunguro n’ibinyobwa bigenewe abakiliya bayo, ibi bigatuma ikoresha abatetsi(chefs) 1,200, bakorera i Dubai baba bagomba gutegura ibiribwa by’amoko 12,450.

Indege za kiriya kigo zikora ingendo 590 ku munsi kandi gifitanye imikoranire n’ibindi bigo by’indege 25 hirya no hino ku isi kugira ngo abakiliya bayo batabura ibiribwa cyangwa ibinyobwa bifuza.

Mu rwego rwo guha abakiliya bayo ibyo bifuza, ikigo cy’indege, Emirates Airline, buri kwezi kigira icyo gihindura mu mafunguro kigenera abagenzi kugira ngo babone udushya mu mitekere y’abatetsi bacyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version