Perezida Kagame Yakiriye Ambasaderi Wa Misiri Wacyuye Igihe

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda yajyiye mu Biro by’Umukuru w’igihugu kumusezeraho nyuma yo kurangiza igihe yari afite ahagarariye Misiri mu Rwanda.

Ambassador Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yatangiye guhagararira Misiri mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2018.

Igihugu cye gifitanye umubano n’u Rwanda ushingiye ku ngingo nyinshi harimo n’ibya gisirikare.

Harimo kandi uburezi, ubuzima n’ibindi.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah All Sisi nawe yasuye u Rwanda mu myaka micye ishize.

Bamwe mu basirikare bakuru ba Misiri nabo basuye u Rwanda mu mezi macye ashize.

Barimo n’umugaba wa ziriya ngabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version