Abakoresha Umupaka Wa Rusizi Bafite Ibyago Byo Kuvana COVID Muri DRC

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango utari uwa Leta witwa SODECO, Dany Rubibi yabwiye Taarifa ko abakoresha umupaka wa Rusizi( Rusizi I na Rusizi II) bafite ibyago byo kuvana ubwandu bwa COVID-19 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakagikwiza mu Rwanda kubera ubuhahirane.

SODECO(Solidarité Pour le Devélopment Communautaire)  ni umuryango witwa ku baturage babaye kurusha abandi.

Avuga ko ubushakashatsi bakoze bwaberetse ko impamvu ibitera ari uko bumva ko kuba barakingiwe bibaha uburenganzira bwo kutambara agapfukamunwa, ntibahane intera… kandi hakaba ikibazo cy’uko abo bahahirana nabo muri DRC batirinda nk’uko bimeze mu Rwanda.

Ati: “ Muri iki gihe cya COVID uyu muryango wagerageje gufasha Leta, dukora ubukangurambaga bwo kutirara ngo abantu  bumve ko agapfukamunwa katagifite akamaro.”

- Advertisement -

Avuga ko hari ababonye ko bakingiwe kabiri, ntibongera gukaraba, ntibongera kwambara agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki n’izindi ngamba zo kwirinda kiriya cyorezo.

Ni ubukangurambaga bukorwa na SODECO muri Kamembe na Mururu mu Karere ka Rusizi

Ikibazo abo Rusizi bafite ngo ni uko bagenzi babo bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo badakurikiza cyane amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bityo hakaba impungenge z’uko kiriya cyorezo cyakomeza kwanduza Abanyarwanda bagirana ubucuruzi n’abo muri DRC.

Dany Rubibi avuga ko ubukangurambaga bakoze bugamije kwibutsa abatuye Rusizi ko n’ubwo umuntu yaba yarakingiwe kabiri, aba ashobora kwandura.

Ati: “ Icyo twabonye ni uko abaturage bavuga ko COVID-19 yashize, ko itabanduza. Abaturage batubwira ko corona yashize. Abandi bakavuga ko bikingije ntaho yabaturuka.”

Ubwandu muri Rusizi ntibukabije cyane ariko barugarijwe kubera abo bakorana ubucuruzi

Avuga ko abatuye ku mupaka wa Rusizi bababaza abo muri SODECO  niba bazanywe no kubakingira,  bo bakabasubiza ko byaba byiza bagannye ibigo ndera buzima bibegereye.

Buriya bukangurambaga babukora bafatanyije n’abo mu nzego z’ibanze mu mirenge ya Mururu na Kamembe.

Imibare yerekana ko abantu bapimwe mu Karere ka Rusizi bangana na 3% nk’uko bikubiye mu mibare ya RBC.

Ubwandu muri Rusizi buraringaniye ni ukuvuga ko buri kuri 6%.

Iyi mibare yasohowe na RBC tariki 10, Nzeri, 2021.

Uturere twa mbere dufite ubwandu bwinshi mu Rwanda kugeza ubu ni Ngoma, Gicumbi, Nyagatare na Kirehe.

Ubwandu bucye mu Rwanda muri iki gihe buri muri Kigali kuko abarenga 60% bahawe inkingo ebyiri, mu gihe abarenga 90% bafashe urukingo rumwe.

Amakuru mashya Taarifa icyesha ikinyamakuru DailyMail avuga ko hari umwarimu wo muri Kaminuza witwa Professor Dame Sarah Gilbert uri mu bakoze urukingo rwa AstraZenica uvuga ko hasigaye igihe gito COVID-19 igahinduka nka grippe(cold) isanzwe.

Prof Sarah Gilbert avuga ko kiriya cyorezo kitazahindura isura ngo kibe kibi nk’uko bimeze muri iki gihe, ahubwo kizaba nka grippe isanzwe ndetse ko n’abana bazayirwara bakagira ibimenyetso bya grippe.

Prof Sarah Gilbert

Icyakora, Professor Dame Sarah Gilbert avuga ko kwirinda COVID-19 bizakomeza kuba ngombwa, abantu  bakambara agapfukamunwa kandi gukurikiza izindi ngamba zose zitangwa n’abaganga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version