CHUK Yitandukanyije N’Uwayiyitiriye Akaka Ruswa Abakoze Impanuka

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali( CHUK) bwahaye Taarifa itangazo buvuga ko umugabo Polisi iherutse kwereka itangazamakuru ivuga ko yamufashe kubera kwaka abantu bakoze impanuka ruswa yiyita umukozi wa CHUK, atari we.

Polisi yaraye yeretse itangazamakuru ko yataye muri yombi umugabo witwa Rutaganda, nyuma y’amakuru y’uko yiyitaga Komanda wa Polisi ukora mu  by’umutekano w’umuhanda akaka abashoferi bakoze impanuka amafaranga avuga ko ari ayo kuzabafasha kubakurikiranira ikibazo.

Mu magambo  ari mu ijwi Taarifa yafashe, umugabo yabwiye itangazamakuru yari umushoferi w’Imbangukiragutabara ya CHUK.

Yitwa Rutaganda akavuga ko atigeze yaka bariya bantu amafaranga, ahubwo ngo yabatse nomero zabo ngo azababaze uko bamerewe.

- Advertisement -
Rutaganda uvugwaho kwiyita umupolisi akaka abantu amafaranga asanze bakomerekeye mu mpanuka

Yemera ko icyo umutimanama we umuciraho urubanza ari uko hari abamwoherereje amafaranga kuri Mobile Money ariko ntiyabasubize.

Umwe mubo bivugwa ko yatwaye amafaranga ni umumotari.

Uyu mumotari yabwiye itangazamakuru ko uriya mugabo yamwatse nomero amubwira ko ari umupolisi ushobora kumugira mu kibazo cy’impanuka kigacyemuka.

Ngo yamwijeje ko hadacyenewe amafaranga menshi, ko niyo byaba Frw 50 000 yayamuha bigacyemuka, undi amusubiza ko ntayo yabona, bakomeje guciririkanya kugeza ubwo bemeranyije ku Frw 15 000.

Ati: “ Mu by’ukuri iki nicyo nicuza kandi rwose ndasaba Abanyarwanda imbabazi kuko nararengereye, sinasubiza amafaranga yangezeho.”

Nyuma y’inkuru Taarifa yasohoye ivuga iby’ifatwa ry’uriya mugabo n’ibyo Polisi imukurikiranyeho, ubuyobozi bwa CHUK bwahaye Taarifa itangazo rivuga ko uriya mugabo atari umukozi wayo.

Iri tangazo ryasinyweho na Prof Théobald Hategekimana rigira riti: “…Ubuyobozi bukuru bw’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali( CHUK) buramenyesha igitangazamakuru ‘Taarifa’ ko Bwana Augustin Rutaganda ukurikiranywe na Polisi, akaba yareretswe itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 22, Nzeri, 2021 atari umukozi w’ibitaro bya CHUK…”

Prof Théobald Hategekimana

Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda niba bakimufata nk’umushoferi wa Ambulance ya CHUK, asubiza ko icyo Polisi imukurikiranyeho ari ukuyiyitirira akaka abaturage amafaranga.

CP John Bosco Kabera yagize ati: “Icyaha akekwaho Polisi yamufatiye ntabwo ari urwego akorera, ni ukwiyirira icyo atari cyo (umupolisi ushinzwe gupima impanuka) maze akarya amafaranga y’abaturage”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye Taarifa ko uriya mugabo yamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha ngo akurikiranwe kuri kiriya cyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version