Abagabo babiri bakorera Banki ya ECOBANK batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kubafatira mu cyuho bakira ruswa ya Miliyoni enye n’igice (4.500,000 Frw).
Amakuru twamenye ni uko bariya bakozi bari barabwiwe n’uwabahaye iriya ruswa ko bamufasha italiki ya cyamunara yagombaga gutezwa inzu ye kubera gutinda kwishyura banki ikigizwa imbere.
Abagomba gufasha ufitiye banki umwenda bari bukorane n’abakora mu byo guteza cyamunara, italiki ya cyamunara ikigizwa imbere binyuze mu ikoranabuhanga rya e-auction system.
Abafashwe ni Niyonshuti Theogène, akaba yari asanzwe ashinzwe ibikorwa byo kwakira ubwishyu bw’inguzanyo yafashwe n’abakiliya ba Banki.
Abakora aka kazi babita Debt Recovery Officer.
Undi yitwa Waswa Edward akaba yari asanzwe ari umushoferi.
Bombi bafatiwe mu modoka bari kwakira ariya mafaranga!
RIB irashimira abatanze amakuru kugira ngo bafatwe, ikibutsa abaturarwanda kwirinda icyaha cya ruswa kuko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko.
Kiri mu byaha bimunga ubukungu.
Ubusanzwe ruswa ni nke mu Rwanda. Icyakora hari raporo ya Transparency International Rwanda iherutse gutangaza ko u Rwanda rwamanutseho umwanya umwe mu kurwanya ruswa, ruvuye ku mwanya wa Kane rujya ku mwanya wa Gatanu.
Icyo gihe Umushakashatsi muri Transparency International Rwanda witwa Albert Kavatiri Rwego yavuze ko impamvu ikomeye yatumye abahaye u Rwanda amanota baruha make ari uko bashyizemo n’ibibazo bya Politiki n’ubutabera byarubayemo mu mwaka wa 2021.
Ubugenzacyaha busaba abaturage kujya babuha amakuru y’abashaka gutanga ruswa kandi bubizeza ko nta nkurikizi bizabagiraho kubera ko barengerwa n’Itegeko.
Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa ingingo ya 19 rivuga ko umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa adafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa.