Ingabo Za Côte D’Ivoire Zafatiwe Muri Mali, Afurika Y’Epfo Yabyinjiyemo

Ivorian soldiers drive on the back of a vehicle outside the International Academy for Combating Terrorism (AILCT) in Jacqueville in Ivory Coast on June 10, 2021. - The creation of the AILCT in a West Africa where several countries are plagued by jihadist attacks - Al-Qaeda in the Islamic Maghreb (Aqmi), Islamic State (EI), Boko Haram - had been formalized in November 2017 by French President Emmanuel Macron and Ivorian President Alassane Ouattara, on the sidelines of a summit between the African Union (AU) and the European Union (EU) in Abidjan. (Photo by Issouf SANOGO / AFP)

Umubano hagati ya Côte d’Ivoire na Mali wajemo igitotsi nyuma y’uko ingabo z’iki gihugu zigera kuri 49 zifatiwe muri Mali. Afurika y’Epfo yo irashaka kuba umuhuza kugira ngo iki kibazo gikemuke mu mahoro.

Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara ari muri Afurika y’Epfo guhera kuri uyu wa Gatanu taliki  22, Nyakanga, 2022. Yaganiriye na mugenzi we  Cyril Ramaphosa uko ibihugu byombi byarushaho kongera ubufatanye mu bucuruzi.

Izindi ngingo baganiriyeho harimo ingaruka intambara yo muri Ukraine yagize kuri Afurika muri rusange no kuri biriya bihugu mu buryo bw’umwihariko.

Baganiriye no ku bindi bibazo bireba Afurika birimo intambara, iterabwoba n’ibindi.

Alassane Ouattara yabwiye mugenzi uyobora Afurika y’epfo ko hari abasirikare b’igihugu cye baherutse gufatirwa muri Mali.

Icyakora yamubwiye ko hari ibikorwa byo guhuza impande zombi biyobowe na Togo byatangiye kandi ko hari intambwe iri guterwa ngo ikibazo gikemuke neza.

Ramaphosa nawe yamusabye kubishyiramo imbaraga kugira ngo ikibazo kitazavamo intambara yeruye cyangwa ikindi kibazo cy’umubano gikomeye kikaza kiyongera ku bindi biri mu Karere ka Sahel muri iki gihe.

Abasirikare ba Côte d’Ivoire bamaze iminsi 14 bafatiwe muri Mali.

Binjiye muri Mali bambariye urugamba…

Mu minsi mike ishize, abakozi bo ku kibuga cy’indege cya Bamako batunguwe kandi barakazwa no kubona abasirikare ba Côte d’Ivoire baje mu ndege bafite ibikoresho bya gisirikare byo ku rugamba.

Abo basirikare babajijwe ikibagenza basubiza ko baje mu kazi igihugu cyabo cyahawe n’ikigo gishamikiye ku Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bukorera muri Mali.

Inkuru zimwe zivuga ko bariya basirikare bari 49 mu gihe hari izindi zivuga ko bari abasirikare 50.

Guverinoma y’i Bamako( Umurwa mukuru wa Mali) yahise itangaza ko bariya basirikare ari abacanshuro baje gusahurira mu nduru igihugu kimaze iminsi mu bibazo bya Politiki byakuriye umutekano muke.

Yatangaje ko bahise batabwa muri yombi kandi ko ibyo ubutegetsi bw’i Yamoussoukro bwakoze ari ubushotoranyi bushobora gutuma akarere ibi bihugu byombi biherereyemo kagurumana kuko n’ubundi hasanzwe umuriro.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali witwa Col. Abdoulaye Maiga yavuze ko bariya basirikare baje basa n’abiteguye urugamba kuko ibikoresho byose by’intambara  bari babifite.

Baje mu ndege ebyiri nini.

Col.Maiga avuga ko ingabo za Côte d’Ivoire zaje ku butaka bwa Mali zitahatumiwe bityo ko zigomba gufatwa nk’abacanshuro baje gukorera izindi ngabo cyangwa UN kandi mu buryo butumvikanyweho.

Umuvugizi w’ishami ry ’Umuryango w’Abibumbye muri Mali witwa Olivier Salgado avuga ko ziriya ngabo zitaje muri kiriya gihugu nka zimwe mu ngabo z’uriya muryango ariko ngo zahaje nk’ingabo z’igihugu kiyemeje gutanga umusanzu w’ibikoresho bya gisirikare byifashishwa n’ingabo za UN.

Anenga ko zaje muri Mali zitabanje kubivuganaho n’ubuyobozi bw’iki gihugu mu rwego rwo kwirinda ubwumvikane buke bwazakurikiraho.

Ingabo za Côte d’Ivoire zageze muri Mali zije gukorera ikigo cy’Abadage gifitanye amasezerano na UN kitwa  Sahelian Aviation Services.

AFP yanditse ko Col Maiga yavuze ko igihugu cye kidashaka bariya basirikare ku butaka bwacyo bityo ko bagombye gusesa amasezerano bafitanye na kiriya kigo cy’Abadage bagataha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version