P-Square Yagarutse

Hari hashize imyaka itanu abavandimwe babiri bahoze bakorana mu itsinda ry’umuziki bise P-Square bahagaritse gukorana. Ubu batangaje ko basubiranye kandi bagiye gukora ibitaramo bizagera mu mijyi 100  hirya no hino ku isi.

N’ikimenyimenyi  muri iki gihe bafitanye indirimbo ebyiri imwe bise  ‘Jaiye’ indi bayita  ‘Find Somebody’.

Nibo baziyandikiye bazishyira mu byuma kugeza zibaye indirimbo zuzuye zirasohoka.

Indirimbo ‘Jaiye’ irimo amashusho aba bagabo bombi bakorana igitaramo, abafana babyishimiye.

- Advertisement -

Nyuma yo kwiyemeza kongera gukorana, bahise bavuga ko bagiye gutangira ibitaramo mu mijyi 100 kandi ngo bizaba biri mu bitaramo byakunzwe kandi byakozwe henshi ku isi mu mwaka wa 2022.

Peter na Paul Okoye ni abavandimwe b’impanga bihuje bakora itsinda bise P-Square.

Indirimbo ebyiri baherutse gusohora, zije hashize imyaka itanu buri wese akora ukwe.

Mu mwaka wa 2000 basohoye indirimbo yakunzwe yiswe Ifunanya yahise ituma isi ibamenya.

Bidatinze basohoye indirimbo zabiciye bigacika bise Roll it, Do Me, Forever, Alingo, Personally iyi ya nyuma ikaba nayo iri mu zakunzwe zikabyinwa henshi muri Afurika.

‘Personally’ yasohotse mu mwaka wa 2014.

Ibitaramo byabo mu mijyi 100 bizakorerwa muri Amerika, u Burayi, u Bwongereza , Uburasirazuba bwo hagati, ahandi muri Aziya no muri Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version