Abakorera Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bari mu Karere ka Nyanza ahari ishuri rigisha iby’amategeko mu mahugurwa y’iminsi itatu. Ni uburyo bwo gukarishya ubumenyi mu by’amategeko kugira ngo barusheho guha abaturage serivisi nziza.
Ni amahugurwa bari guhererwa hamwe n’abakora mu rwego rw’abinjira n’abasohoka.
Insanganyamatsiko y’aya mahugurwa igira iti:” …Kongerera abaturage uburyo bwo guhabwa ubutabera mu Karere k’Ibiyaga bigari.”
Bari guhabwa amahugurwa n’umuryango utari uwa Leta witwa iPeace uharanira ko amahoro asagamba mu Karere k’ibiyaga bigari.
Abayitabiriye kandi bararebera hamwe uko inkingi y’amahoro arambye igaragara mu ntego za UN z’iterambere rirambye yagerwaho mu buryo bwuzuye.
Ikigo ILPD ni ikigo gitanga amasomo y’amategeko ku rwego rwa Kaminuza.
Mu magambo arambuye kitwa Institute of Legal Practice and Development.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rugizwe n’abize amategeko n’abize kugenza ibyaha.