Mu Bipangu By’Abakire Mu Rwanda Ngo Ihohoterwa Rirakomeye

Ibi ni ibyemezwa n’Umuryango w’abagabo uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC). Umwe mu bayobozi bawo avuga ko bitoroshye kumenya abakorewe ihohoterwa mu bipangu by’abakire ariko ngo rishobora kuba riri hejuru kurusha uko abantu babitekereza!

Ikibazo gihari, nk’uko babivuga, ni uko bijya ahabona iyo abarikorewe bagiye mu bugenzacyaha cyangwa se mu nkiko ‘gushaka gatanya’.

Umuyobozi uhagarariye RWAMREC mu by’amategeko, Nzabonimana Vénant niwe uvuga ko mu bipangu by’abakire ihohoterwa rigomba kuba riri ku rwego rwo hejuru.

Asanga impamvu ituma bitamenyekana ari ni uko abakire baba mu bipangu aho usanga kumenya ibibiberamo bigorana.

Ati: “Abakire baba bifungiranye mu bipangu bakora cyangwa bakorerwa ihohoterwa bigatinda kumenyekana.”

Nzabonimana avuga ko iyo umuturage usanzwe akorewe ihohoterwa n’uwo bashakanye byorohera abaturanyi kubimenya kuko ibyabo biba bisanzwe bizwi.

Avuga ko uko uko biri kose no mu ngo z’abasirimu ihohoterwa rihaba.

Umuyobozi uhagarariye RWAMREC mu by’amategeko, Nzabonimana Vénant

Nzabonimpa yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati: “Iyo ni inzitizi tugifite mu Rwanda. Hakiyongeraho na bamwe mu bagabo bakorerwa ihohoterwa n’abagore babo bakanga kurigaragaza batinya guseba bashingiye ku muco w’Abanyarwanda wo mu bihe byashize  amategeko agenga Umuryango atarajyaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango nawe avuga ko hari ikindi kibazo mu basirimu.

Avuga ko iyo umusirimu avuzweho ihohoterwa aba atacyiswe umusirimu.

Habarurema Valens avuga ko abasirimu batinya kuvugira mu ruhame iby’ihohoterwa bakorerwa ariko akavuga ko bitari bikwiye kubera ko hari abashobora kubakira mu ibanga bakabafasha gukemura amakimbirane bafitanye n’abo bashakanye.

Yongeye ho ko hari na nimero y’abayobozi yashyizeho abaturage bahamagara bavuga ibibazo bibabangamiye bigashakirwa ibisubizo.

Habarurema Valens

Inama nyunguranabitekerezo yavugiwemo biriya yanatangarijwemo imibare  y’abagore bakorewe ihohoterwa mu myaka itatu ishize.

Ni imibare yerekanywe n’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’ibarurishamibare.

Igaragaza ko muri iyo myaka yose abagore 59% ari bo bahohotewe ku rwego rw’Igihugu, mu gihe abagabo bo ari 18% bakorewe  ihohoterwa n’abo bashakanye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version