Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakozi Ba RSSB Batawe Muri Yombi Bakurikiranyweho Kunyereza Umutungo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abakozi Ba RSSB Batawe Muri Yombi Bakurikiranyweho Kunyereza Umutungo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 September 2022 12:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taliki 05, Nzeri, 2022, Ubugenzacyaha bwataye muri yombi abakozi bane barimo abakorera RSSB n’Umuyobozi  Mukuru w’Ibitaro bya Mibirizi witwa Dr Nzaramba Théoneste.

Abandi bafatanywe na Dr Nzaramba ni  Domitien Nkurikiye umukozi wa RSSB ushinzwe kugenzura inyemezabwishyu( factures) zatangwaga n’ibitaro bya Mibirizi, Placide Bigirimana umukozi wa RSSB ushinzwe kugenzura inyemezabwishyu mu Kigo nderabuzima cya Gihundwe mu Karere ka Rusizi, Emmanuel Nsengiyumva umuyobozi wa RSSB ushinzwe kugenzura inyemezabwishyu mu Kigo nderabuziama cya Nkanka.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira avuga ko aba bakozi bose bakurikiranywaho ibyaha bibiri ari byo gukoresha impapuro mpimbano( ni icyaha giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 276  y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange), bagakurikiranwaho kandi icyaha cyo kunyereza umutungo( kikaba icyaha giteganywa kandi gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa).

Ibyaha bariya bantu bakurikiranyweho byakozwe hagati y’umwaka wa 2020  n’umwaka wa 2022.

Amakuru avuga ko abakekwaho biriya byaha bahimbaga impapuro zigaragaza ko bagiye mu butumwa bw’akazi  kandi babeshya.

Ikindi ni uko bakoreshaga inyemezabwishyu zigaragaza ko ibitaro byatanze serivisi z’ubuvuzi kandi atari ukuri bakazishyurirwa.

Iperereza ryaje kugaragaza ko hari amafaranga arenga Miliyoni Frw 30  yanyerejwe muri ubwo buryo.

Umuvugizi wa RIB ati: “ Iperereza ryatweretse ko ibyo byose byakorwaga k’ubwumvikane bw’Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Mibirizi n’abakozi ba RSSB  bashinzwe kugenzura inyemezabwishyu kandi ibi byose byabereye mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi.”

Ubugenzacyaha bwamaze kugeza mu bushinjacyaha  idosiye ikubiyemo ibyo abo bantu baregwa.

RIB isaba abantu kurya akagabuye, bakirinda kwihesha iby’abandi mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Isaba abakozi ba Leta kwirinda kwaka amafaranga y’uko runaka yagiye mu butumwa bw’akazi kandi utabugiyemo kuko bigize ingingo z’icyaha cyo kunyereza umutungo ariko kiba cyabanjirijwe n’icy’inyandiko mpimbano kuko uwagikoze aba yabanje gusinyisha ku nyandiko runaka ko yahawe amafaranga ya serivisi yatanze kandi ntayo yatanze.

Dr Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB

Ubugenzacyaha kandi busaba abayobora ibitaro n’ibigo nderabuzima kujya bagenzura cyane ubw’ubwishyu bw’ubwishingane mu buzima buhabwa RSSB birinda ko hari inyandiko zakwishyurwa zigaragaza ko zatanzweho serivisi z’ubuvuzi  kandi ntazatanzwe kuko birahanwa.

 

TAGGED:IkigoMurangiraRSSBRusiziUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Y’Akazi Kenshi i Kigali, Perezida Kagame Yagakomereje Muri Kenya
Next Article Gen Kabarebe Yashimiye APR FC Uko Yitwaye Kuri US Monastir
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?