Abakozi B’Ibigo Bibiri Bya Leta RIB Yabataye Muri Yombi ‘Bakekwaho’ Ruswa

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abagabo batatu barimo Frederick Bizimana usanzwe ari  umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority),  Bwana Jonas Niyonambaza usanzwe ukora muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’uwitwa Ruvugabigwi Jerôme bivugwa ko yakoraga nk’umukomisiyoneri kuri ruswa. Barakekwaho ruswa.

Taarifa yemenye ko bariya bagabo bari bafite umugambi wo kwemeza irangizwa ry’ibikorwa byo kubaka imwe mu nyubako za Kaminuza bagasaba ruswa ya Frw 9,000,000.

Ibi kandi ngo bigize icyaha.

Nyuma y’uko abagenzacyaha bamenyeye iby’uyu mugambi wa ruswa,  batangira gukurikiranira hafi ababikekwagamo.

- Kwmamaza -

Amakuru Taarifa yakuye ahantu hizewe avuga ko bariya bose bafashwe ubwo wa mugabo wo muri Rwanda Housing Authority yakiraga Frw 4,000,000 ya ‘avanse’ kuko ngo yagombaga kwishyurwa Frw 9,000,000.

Ngo yari yabatse ariya mafaranga mu rwego rwo kunaniza abamusabaga ko abasinyira ko iyo nyubako ya Kaminuza y’u Rwanda yuzuye yujuje ibisabwa byose.

Ibiro by’Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, bivuga ko abo bantu bakekwaho iriya ruswa, bafungiwe kuri Station y’uru rwego ya Kicukiro.

Hatangijwe iperereza ryimbitse kuri iki cyaha, nyuma hakazakorwa idosiye ibageza mu Bushinjacyaha.

RIB isaba abaturage muri rusange n’abafite inshingano zituma bagira aho bahurira n’amafaranga kwirinda ruswa kuko uretse no kuba yangiza ubukungu bw’u Rwanda, igira n’ingaruka ku bayigiramo uruhare kuko iyo bafashwe babihanirwa n’amategeko y’u Rwanda.

Hagati aho kandi, nta gihe kinini uru rwego rufashe abandi bakozi babiri b’Akarere ka Kicukiro bakira ruswa bari batse umucuruzi ufite ikigo gitanga serivisi z’amacumbi ngo adafungirwa serivisi kuko bamushinjaga isuku nke.

Bamwakaga Miliyoni Frw 1, ariko bafatwa ari kubaha Frw 400,000 kuko ari yo ‘yari yabaye abonye.’

Umwe mu bakozi bo  ku Karere ka Kicukiro utashatse ko tumutangaza amazina icyo gihe yatubwiye ko bariya bagabo bombi bakoraga mu ishami ry’abakozi b’Akarere bashinzwe isuku n’isukura no kurengera ibidukikije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version