Abafata Ku Ikamyo Ngo Ibigize Imbere Bacibwa Amande Ya Frw 10,000

Abatwara amagare bakora ingendo ndende cyane cyane ahantu hazamuka bajya agaragara bafashe ku ikamyo kugira ngo ibatize umurindi bashobore kwihuta. Kubera ko biteza impanuka, Polisi ivuga ko igiye kijya ibafata bakabihanirwa.

Ahantu hakunze kugaragara abatwara amagare bafata ku makamyo akorera, ava cyangwa ajya mu  Mujyi wa Kigali ni ku muhanda wa Nyabugogo – Giti cy’inyoni uzamuka umuhanda Shyorongi – Kanyinya ugakomeza mu Karere ka Rulindo.

Ahandi ni mu muhanda Karuruma-Kajevuba, umuhanda uva ku Murindi ukomeza ku Nyange-Kabuga, Nyagasambu, Kanogo , umuhanda wa Rwandex-Sonatubes n’Umuhanda Bugesera Gahanga-Nyanza ya Kicukiro.

Bimwe mu bikunze gutera impanuka aba bantu ni nk’igihe utwaye ikamyo afunze feri bitunguranye, icyo gihe utwaye igare agakubita umutwe ku cyuma aba afasheho.

- Advertisement -

Hari n’ubwo amapine y’ikamyo atambuka intumbi y’imbwa cyangwa injangwe yagonzwe, hanyuma ipine ry’igare ryaca hejuru yay a ntumbi, rikanyerera, uritwaye akagongwa n’amapine y’inyuma y’iyo kamyo aha yafasheho ngo imucume agere imbere.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko  ibikorwa byo gufata abatwara amagare bafata ku makamyo bigashyira ubuzima bwabo mu kaga byatangiye ku itariki ya 28 Nyakanga,2022.

Ubu ngo hamaze gufatwa abantu  486 mu gihugu hose bose bacibwa amande.

CP Kabera ati:  “Iyi myitwarire ntiyemewe, kandi yangiza ubuzima bw’abatwara amagare. Polisi  imaze igihe ifata abafata amakamyo akabafasha kuzamuka mu mihanda ihanamye cyane.  Ugasanga hari igihe bamwe muri bo bahasiga ubuzima nk’igihe umushoferi afashe feri  mu buryo butunguranye bagakubita umutwe ku modoka cyangwa bakagongwa n’izindi modoka igihe bagerageje kurekura amakamyo bafasheho.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asaba abatwara igare kwirinda ibyatuma batakaza ubuzima birimo no gufata ku makamyo ngo abigeze imbere

Ku rundi ruhande, Polisi ivuga ko mbere yo guca abantu amande, ibanza kubaganiriza ikababwira ko ibyo bakora bishyira ubuzima bwabo mu kaga bityo ko bagombye kubyirinda.

Polisi itangaza ko abantu bafata ku makamyo bamaze gufatirwa hirya no hino mu Rwanda ari benshi.

Mu Ntara y’Amajyepfo hafashwe abantu 125, mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa abantu 117, mu Ntara y’i Burasirazuba hafashwe abantu 109, mu Ntara y’i Burengerazuba hafashwe 71, naho mu Mujyi wa Kigali hafatwa 61.

Ufashwe acibwa amande ya Frw 10,000 agashyirwa kuri Konti y’Umurenge byabereyemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version