Umurunga Uhuza u Rwanda N’Amerika Urakomeye

N’ubwo hari abavuga ko ikibazo cya Paul Rusesabagina n’ibimaze iminsi bivugwa ko u Rwanda rufasha M23  bishobora kuzana umwuka mubi hagati ya Kigali na Washington, iyo urebye ishingiro ry’umubano hagati y’ibihugu byombi, ubona ko ukomeye k’uburyo utapfa guhungabanywa n’ikintu kibonetse cyose.

Kuri uyu wa Kane nibwo Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken ari buhure na Perezida Kagame baganire ku ngingo zitandukanye.

Blinken aherutse gutangaza ko azasaba u Rwanda rukarekura Paul Rusesabagina kuko ngo uretse no kuba ari Umunyamerika, ngo rwanamufashe mu buryo budakurikije amategeko.

Icyakora u Rwanda rwo ruvuga ko rwafashe uriya mugabo kuko ari we wateraga inkunga abarwanyi bagabye ibitero mu Rwanda bigahitana abaturage barwo.

- Advertisement -

Ntabwo u Rwanda rwamufashe ngo rugire ikibi rumukurorera, ahubwo yagejejwe imbere y’ubutabera, araburana aratsindwa akatirwa gufungwa imyaka 25.

Martin Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda nawe aherutse kuvuga ko ubutasi bw’Amerika bwari buzi ko hari amafaranga Rusesabagina yahorezaga hanze y’Amerika akoresheje Western Union.

Aho hanze havugwa ni mu barwanyi ba MRCD-FLN bagabye ibitero mu Rwanda bigahitana abaturage muri Nyaruguru na Nyamagabe.

Uko bimeze kose, u Rwanda ni umufatanyabikorwa ukomeye w’Amerika.

Ubwo bufatanye ni ingenzi ku bihugu byombi k’uburyo ibibazo bireba ubutabera bitagombye kuba ari byo biba igitotsi muri uyu mubano.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga rivuga ko Amerika ikorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye hirya no hino ku isi ndetse no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Izo nzego z’ubufatanye zirimo gukorana mu kurwanya COVID-19, guhangana n’ikibazo cy’ubushyuhe bw’ikirere, kugira uruhare mu iterambere ry’ibikomoka ku buhinzi, guteza imbere Demukarasi no  mu guharanira ko uburenganzira bwa muntu bukomeza kubahirizwa.

Umubano w’Amerika n’u Rwanda watangijwe mu mwaka wa 1962, u Rwanda rukibona ubwigenge.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Amerika yafatanyije n’u Rwanda mu kuzamura imibereho y’abarutuye yari yarashegeshwe n’iyi Jenoside ndetse n’intambara yo kubohora u Rwanda.

Urwego rwari mu zihutirwaga  ni urw’ubuzima. Ibikomere byo ku mubiri no ku mutima bari byinshi kandi bikeneye komorwa bigakira.

Hari imishinga Amerika yatangije yo kuzamura urwego rw’ubuzima nk’umushinga wo kurwanya Malaria n’igituntu wiswe The U.S. President’s Malaria Initiative (PMI), umushinga wo guhangana na SIDA yacaga ibintu muri kiriya gihe wiswe  The U.S. President’s Emergency Plan for AIDS Relief (PEPFAR) n’indi.

U Rwanda kandi rukorana na Amerika mu bice bitandukanye birimo kuzamura urwego rw’uburezi.

Kubera imikoranire iboneye, Amerika ifasha u Rwanda kwakira no kwita ku mpunzi zigera ku 127,000 rucumbikiye kugeza ubu.

Izi mpunzi zirimo izavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, izavuye i Burundi ndetse n’abavuye muri Libya u Rwanda rukabakira kugira ngo bagire ubuzima bwiza bareke kuba ahantu bacuruzwa nk’aho ari amatungo.

Ikindi ni uko iki gihugu cyafashije u Rwanda mu ngengo yarwo y’imari y’umwaka wa 2021 ingana na miliyoni $147.

U Rwanda nirwo rwagennye aho yashowe rushingiye ku byihutirwaga.

Itangazo ryo mu Biro by’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga rivuga ko umwaka wa 2021 warangiye Amerika itumije mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni $31,4 mu gihe rwo rwahatumije ibifite agaciro ka Miliyoni $ 49,9.

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Amerika mu mwaka wa 2021 bwanganaga na Miliyoni 74,4.

Amerika itumiza mu Rwanda ibikomoka ku biribwa birimo ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro ya Tantalum na Tungsten, uduseke, ibikapu, n’ibindi.

U Rwanda rwo rukenera yo ibikoresho by’ikoranabuhanga, imiti, imashini z’amoko atandukanye, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.

Ubufatanye bw’ibihugu byombi kandi bugera mu byo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi bigira ingaruka ku buhinzi n’abahinzi by’umwihariko.

U Rwanda kandi rukorana n’Amerika mu rwego rw’umutekano kuko mu ngengo y’imari ya 2021, Amerika yashyize $500,000 mu kigega cya Leta y’u Rwanda agenewe gufasha ingabo z;u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kurinda imbago z’u Rwanda, ikirere cyarwo n’ibindi bikorwa birimo no kugarura amahoro mu bihugu ingabo z’u Rwanda cyangwa Polisi boherezwamo.

U Rwanda igihugu gituwe n’Abanyamerika benshi…

Hejuru y’ibi byose, hari indi ngingo yerekana ko Abanyamerika n’Abanyarwanda babanye neza haba ku rwego rwa Politiki n’imibereho y’abaturage.

Birashoboka ko Abanyamerika batuye mu Rwanda ari benshi kurusha henshi muri Afurika.

Imibare ivuga ko mu mwaka wa 2021 Abanyamerika 2500 bari batuye mu Rwanda.

Muri uwo mwaka kandi Abanyamerika 2000 basuye u Rwanda.

Abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 100 kandi bize muri Amerika mu mwaka wa 2021.

Mu magambo avunaguye, ibi ni ibyerekana ko umurunga usanzwe uhuza u Rwanda n’Amerika ukomeye.

Abasesengura uko umubano hagati y’ibi bihug muri iki gihe uhagaze, bavuga ko ibya Rusesabagina na M23 bidafite uburemere bwatuma uyu mubano uhungabana kuko hari ubundi buryo byakemuka.

Ku byerekeye M23 Antony Blinken aherutse kubwira RFI ko kiriya kibazo gifite umurongo cyaherewe i Nairobi bityo ko Amerika igomba kureba uko ibyemeranyijwe byakurikizwa.

N’aho ibya Rusesabagina byo ngo bireba ubutabera kandi ngo ubusanzwe kirazira ko izindi nzego zivanga mu mikorere y’ubutabera kandi iri hame rireba u Rwanda nk’uko rireba n’Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version