Abakozi B’Ikigo Cya Mine Bafunzwe Kubera Ruswa

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwafunze abayobozi batatu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi bakekwaho ubufatanyacyaha mu byaha bakurikiranyweho.

Abafashwe ni Rwomushana Augustin, Kanyangira John na Niyongabo Richard.

Bafunganywe kandi na ba rwiyemezamirimo bane bakekwaho kuba abafatanyacyaha mu byaha bakurikiranyweho.

Uko bose hamwe ari barindwi bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Rwezamenyo na Nyarugenge.

- Kwmamaza -

Bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.

RIB iraburira abantu bose bishora mu byaha bya ruswa cyangwa bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, ko bakwiye kwirinda ibyo bikorwa kuko bihanwa n’amategeko.

RIB iributsa kandi abaturarwanda ko icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza ko igihe cyose ibimenyetso byabonekera ntacyabuza ko batanga ayo makuru kugirango ababigizemo uruhare bakurikiranwe.

Taarifa Rwanda ntiramenya igihe abo bantu bafatiwe n’imiterere nyayo y’ibyaha bakurikiranyweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version