Imodoka zitwara abagenzi muri rusange zazindutse zibajyana mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ahari bubere igitambo cya Misa cyo kuzirikana amabonekerwa Bikira Mariya yakoreye abakobwa bahigaga.
Ayo mabonekerwa yabaye bwa mbere mu mwaka wa 1981, ubu bakaba bari bwizihize isabukuru y’imyaka 41 bibaye.
Itangazamakuru riri i Kibeho rivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki 28, Ugushyingo, 2022, Abakristu Gatulika bahazindukiye ari benshi baje kwizihiza iriya sabukuru.
I Kibeho mu karere ka @NyaruguruDistr abakristo gatorika bakomeje kuza ari benshi mu kwizihiza isabukuru ya 41 y’amabonekerwa yabereye aha bwa mbere mu 1981. Biteganijwe ko kuri uyu munsi igitambo cya misa kiza kwitabirwa n’abari hagati y’ibihumbi 10 na 15. pic.twitter.com/u6CziMYtMd
— RADIO HUYE (@RadioHuye) November 28, 2022
Bivugwa ko kwizihiza isabukuru ya 41 y’amabonekerwa yabereye i Kibeho muri uriya mwaka biri bwitabirwe n’abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000.
Abantu bagera ku 50 000 buri mwaka basura aho Bikira Mariya yabonekereye abakobwa babaga muri kiriya gice.
Ubu i Kibeho habaye ahantu hazwi cyane kubera ibyahabaye muri mwaka wa 1981 ubwo Bikira Mariya yabonekeraga bariya bakobwa.
Abo bakobwa ni Alphonsine Mumureke, Marie Claire Mukangango na Nathalie Mukamazimpaka.
Bigaga mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire Mère du Verbe( Nyina wa Jambo).
Kubera ko i Kibeho ari ho hantu hamamaye cyane muri Afurika ku byerekeye ibonekerwa ryakozwe na Bikira Mariya, byatumye abantu baturuka hirya no hino baza kumuramya.
Byabaye ngombwa ko hubakwa ibikorwa remezo byo kubakira ariko nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bubivuga, aho kubakirira haracyari hato.
Ubusanzwe ahandi Bikira Mariya yabonekereye abantu ni i Fatima n’i Lourdes aha ni muri Espagne.