Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abaturage 51 Bafatanywe Ibilo 700 By’Amabuye Y’Agaciro 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abaturage 51 Bafatanywe Ibilo 700 By’Amabuye Y’Agaciro 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 November 2024 7:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, Ruhango na Muhanga yafashe abantu 51 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko.

Bafatanywe ibilo 700 bya gasegereti, lithium na coltan.

Abacukuraga n’abacuruzaga amabuye batabifitiye uruhushya barimo 17 bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, 25 bo mu Karere ka Muhanga n’icyenda bafatiwe mu Karere ka Ruhango.

Bafatanywe moteri, umunzani n’ibindi bikoresho bya gakondo bifashishaga muri ibyo bikorwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yaburiye abucukura n’ubucuruza mu buryo butemewe ko ubusanzwe iyo ari imirimo ikorwa gusa n’uwabiherewe uruhushya.

Yagize ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bufite amabwiriza abugenga. Ntabwo umuntu abyuka mu gitondo ngo afate ipiki n’igitiyo ajye mu murima, mu kirombe n’ahandi atangire gucukura. Ikirombe kigomba kuba cyaratangiwe uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha kugira ngo hakorerwe ibikorwa by’ubucukuzi kandi nabyo bikorwe gusa n’umuntu wabiherewe uruhushya nk’uko itegeko ribiteganya”.

ACP Rutikanga yibukije ko itegeko rihana umuntu ucukura, utunga ndetse n’ucuruza amabuye y’agaciro atabifitiye uruhushya kandi ko ibikorwa byo gufata abacukura mu buryo budakurikije amategeko bizakomeza mu gihugu hose ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage.

Abafashwe ntacyo batangaje ku kibatera kwishora muri ibi bikorwa!

Ingingo ya 63 y’Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko Umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 Frw ariko itarenze 50.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

- Advertisement -

Urukiko runategeka ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro yafatiriwe agashyikirizwa Urwego rubifitiye ububasha, kugira ngo agurishwe mu cyamunara; gusubiranya aho yacukuye amabuye y’agaciro; gusana cyangwa kuriha ibikorwa remezo byangiritse cyangwa gusana cyangwa kuriha imitungo y’abaturage yangiritse.

Ingingo ya 64 ikomeza ivuga ko; Umuntu utunga amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu ya 30,000,000 Frw, ariko itarenze 60,000,000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 65; uhamijwe n’urukiko gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya 60.000.000 Frw ariko itarenze 120.000.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

TAGGED:AgaciroAmabuyefeaturedPolisiRutikanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guinée: Abagore B’Abayobozi Bakuru Baravugwaho Gusambanira Mu Biro
Next Article Hashyizweho Itsinda Ryo Kureba Uko Imirwano Ya M23 Na DRC Ihagarara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?