Abakristu Gatulika 15,000 Barahurira I Kibeho Bibuke Amabonekerwa Ya Bikira Mariya

Imodoka zitwara abagenzi muri rusange zazindutse zibajyana mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ahari bubere igitambo cya Misa cyo kuzirikana amabonekerwa Bikira Mariya yakoreye abakobwa bahigaga.

Ayo mabonekerwa yabaye bwa mbere mu mwaka wa 1981, ubu bakaba bari bwizihize isabukuru y’imyaka 41 bibaye.

Itangazamakuru riri i Kibeho rivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki 28, Ugushyingo, 2022, Abakristu Gatulika bahazindukiye ari benshi baje kwizihiza iriya sabukuru.

Bivugwa ko  kwizihiza isabukuru ya 41 y’amabonekerwa yabereye i Kibeho muri uriya mwaka biri bwitabirwe n’abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000.

Abantu bagera ku 50 000 buri mwaka basura aho Bikira Mariya yabonekereye abakobwa babaga muri kiriya gice.

Ubu i Kibeho habaye ahantu hazwi cyane kubera ibyahabaye muri mwaka wa 1981 ubwo Bikira Mariya yabonekeraga bariya bakobwa.

Abo  bakobwa ni Alphonsine Mumureke, Marie Claire Mukangango na Nathalie Mukamazimpaka.

Aba bakobwa bivugwa ko babonekewe kenshi na Bikira Mariya

Bigaga mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire Mère du Verbe( Nyina wa Jambo).

Kubera ko i Kibeho ari ho hantu hamamaye cyane muri Afurika ku byerekeye ibonekerwa ryakozwe na Bikira Mariya, byatumye abantu baturuka hirya no hino baza kumuramya.

Bivugwa ko Bikira Mariya yabatumye ku Banyarwanda ngo bareke ibyaha

Byabaye ngombwa ko hubakwa ibikorwa remezo byo kubakira ariko nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru  bubivuga, aho kubakirira haracyari hato.

Ubusanzwe ahandi Bikira Mariya yabonekereye abantu ni i Fatima n’i Lourdes aha ni muri Espagne.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version