Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Byabereye mu Karere ka Ruhango.

Mu Kagari ka Rutabo, Umurenge wa Kinazi muri Ruhango hafatiwe abaturage batandatu Polisi ivuga ko bategaga abantu bakabambura.

Byabereye mu Murenge wa Kinazi muri Ruhango.

Ni ubujura Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police( CIP) Hassan Kamanzi yabwiye Taarifa Rwanda avuga ko bwajyaniranaga no gutega abantu bakabaniga bakabambura utwabo.

Kamanzi avuga ko ubwo bujura bwarimo no kwiba imyaka n’amatungo kandi bakabikora banyoye ibiyobyabwenge.

CIP Hassan Kamanzi ati: “ Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi, mu Tugari twa Rutabo na Gisari k’ubufatanye n’inzego z’ibanze harimo n’abaturage, Polisi yafashe abasore batandatu bakekwaho guhungabanya umutekano w’abaturage bakora ubujura bushukana, gutega abantu bakabambura ibyabo, kwiba imyaka n’amatungo no gukoresha ibiyobyabwenge”.

Chief Inspector of Police( CIP) Hassan Kamanzi.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kinazi mbere yo gushyikirizwa ubugenzacyaha.

CIP Kamanzi asaba abaturage kurya akagabuye, bakirinda kurarikira iby’abandi, bakirinda ibikorwa bihungabanya umutekano.

Avuga ko aho ubujura n’ibindi bikorwa by’ubwicamategeko bigaragaraye biba bigomba kwamaganwa, abantu bakumva ko gukurikiza amategeko no kwirinda ibyaha bigirira akamaro abantu muri rusange.

Aba basore bafatiwe mu byo Polisi ivuga ko ari ubujura.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version