Iby’Umutoza Wa Kiyovu Sports Byasubiwemo

Nyuma  yo gutsindwa na Gasogi United, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahagaritse uwari umutoza mukuru w’iyi kipe witwa Alain-André Landeut.

Gasogi United iherutse gutsinda Kiyovu Sports  ibitego 3-1 mu mukino wabaye ku Cyumweru Taliki 27, Ugushyingo 2022.

Byarakaje cyane ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kuko nyuma y’uwo mukino Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ‘abaye ahagaritse’ umutoza mukuru.

Hari mu kiganiro yahaye itangazamakuru.

Ati: “ Ntabwo twishimye haba abafana ndetse na Komite. Ni yo mpamvu tugomba gufata imyanzuro kandi ikomeye kuko hari igihe umutoza cyangwa undi wese ashobora kuza akangiza ikipe.”

Ngo uwo ‘mutoza cyangwa umuntu uwo ari we wese’ akora ibyo ashatse kandi hari abantu baba ‘bashyizemo’ amafaranga menshi.

Ikindi kimaze iminsi kivugwa ni uko muri Kiyovu hamaze igihe havugwa umwuka mubi hagati y’umutoza n’abakinnyi.

Mvukiyehe avuga ko yari azi ko umwuka mubi washize mu bakinnyi n’umutoza ariko ngo yatangajwe n’uko ugihari!

Yabwiye itangazamakuru ati: “ Hamaze igihe hari umwuka mubi hagati y’umutoza n’abakinnyi. Nari nziko byarangiye nyuma y’inama twakoranye ariko mbere y’uyu mukino numvise ko yakuye Elissa Sekisambu ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga gukina uyu munsi abakinnyi n’abungiriza be barabimubaza ariko biranga, bigaragara ko rero hari ikibazo.”

Mvukiyehe avuga ko hari abantu bakina n’amafaranga aba yashowe mu ikipe

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere ari bwo umutoza Alain-André Landeut ari bwitabe ubuyobozi bukuru bwa Kiyovu Sports bukamumenyesha k’umugaragaro ibyemezo bwamufatiye.

Alain-André Landeut amaze amezi ane atoza Kiyovu.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 21 kugeza ubu aho Shampiyona igeze ku munsi wayo wa 11.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version