Abakunda Basketball Bagiye Kureba BAL Kuri Canal +

Imikino ya BAL izabera muri Kigali Arena

Guhera tariki 16 kugeza tariki30, Gicurasi 2021, ikigo gitanga serivisi zo kureba filimi, imikino n’ibindi byifashisha amashusho kitwa Canal + kiratangira guha abakiliya bacyo ubwasisi bwo kureba imikino ya BAL( Basketball Africa League) bishyura Frw 5000.

Sophie Tchatchoua uhagarariye iki kigo mu Rwanda avuga ko kizaha Abanyarwanda ubundi buryo bwiza bwo kureba ibibera muri BAL binyuze mu biganiro bibiri aribyo BAL Action na BAL Mag.

Avuga ko afite ikizere ko ririya rushanwa rizarushaho kuzamura ijwi ry’u Rwanda mu mahanga cyane cyane ko iriya mikino izabera mu Rwanda kandi abazayikurikirana ku giciro gito.

Yabwiye itangazamakuru ko Canal + yaguye serivisi zayo k’uburyo iri n’i Nyagatare.

- Advertisement -
Sophie Tchatchoua uhagarariye iki kigo

Nta gihe gishize iki kigo  gishinzwe gucuruza amashusho Canal+ Rwanda gishyize igorora abakiliya bacyo, kibashyiriraho uburyo bwo kureba incamake za Tour du Rwanda kuri Canal+ Sport 1, buri munsi guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Tour du Rwanda yabaye  mu buryo bwihariye kubera icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua icyo gihe yavuze ko byatumye bashyiraho uburyo bwo gufasha abaturarwanda kureba iri rushanwa mu buryo busesenguye, batavuye mu rugo.

Ubuyobozi bwa Canal + buvuga ko iki kigo ari cyo cyonyine Abanyarwanda n’abandi bose bazabishaka bazareberaho imikino ya BAL.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version