Nyuma y’uko inama yagombaga guhuza abagize Akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Afurika Yunze ngo bige ku bibazo bya Tchad isubitswe kenshi, kuri uyu wa Gatanu yateranye.
Ni Inama ikomeye kuko ibihugu byose uko ari 15 bigize kariya nama bigomba kuba biyirimo kandi bikagira ibyo byemeza ku mwanzuro wafatirwa ibibera muri Tchad nta na kimwe cyifashe.
Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko abagize kariya kanama bose batumva kimwe uko ibibazo bya Tchad byakemurwa.
Abenshi bumva ko ibyiza ari uko akanama ka gisirikare kayoboye Tchad muri iki gihe kahabwa umwanya kandi kagaherekezwa muri iyi nzibacyuho y’amezi 18.
Ku rundi ruhande hari abavuga ko ihame ry’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ry’uko igihugu gikorewemo coup d’état kigomba guhagarikwa mu muryango, rigomba gukurikizwa, bityo Tchad ikaba ihawe akato.
Kubera ko iki kibazo cyabaye ingorabahizi ku bagize kariya kanama bakananirwa kubyumvikanaho, byabaye ngombwa ko hategurwa itsinda rijyayo N’Djamena kureba uko ibintu byifashe rikazatanga raparo.
Raporo kariya kanama kazanye rero isaba ko ibihugu byose bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe byashyigikira Tchad mu bihe irimo, ikabanza kwivana mu bibazo nyuma hazabaho amatora.
Abashyigikiye ko Tchad iherekezwa mu bihe irimo bavuga ko kuyikomanyiriza byaba ari ukuyitererana kandi isanzwe ari indashyikirwa mu guhangana n’iterabwoba rikorwa n’imitwe y’abarwanyi bakorera mu gace Sahel.
Abatabishaka bavuga ko byaba ari ukwica ihame ryemejwe n’uriya muryango, bakavuga ko Tchad itagombye kuba umwihariko.
Radio France Internationale ivuga ko uko bimeze kose ariko abari batsinde muri izi mpaka ni abashyigikiye ko Tchad iherekezwa kuko n’ubundi mu gutorera icyemezo runaka harebwa abafite ubwiganze.