Minisitiri W’Intebe Ngirente Yitabiriye Irahira Rya Perezida Wa Djibouti

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yageze muri Djibouti, aho azahagararira Perezida Paul Kagame mu irahira rya Perezida Ismaïl Omar Guelleh.

Dr Ngirente yageze mu murwa mukuru wa Djibouti kuri uyu wa Gatanu, mbere y’umuhango uzaba kuri uyu wa Gatandatu. Yakiriwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we Abdoulkader Kamil Mohamed, Minisitiri w’Intebe wa Djibouti.

Guelleh w’imyaka 73 aheruka gutorerwa manda ya gatanu nka Perezida wa Djibouti.

Yatowe ku majwi 97.44%, arusha kure amajwi 87% yabonye mu matora aheruka mu 2016.

Yari ahanganye n’umucuruzi ukomeye muri icyo gihugu, Zakaria Ismail Farah, nk’umukandida wigenga, wabonye amajwi 2.48%.

Guelleh ayobora Djibouti kuva mu 1999. Yasimbuye Hassan Gouled Aptidon, perezida wa mbere icyo gihugu cyagize kuva cyabona ubwigenge mu 1977.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version