Abakunzi Ba Golf Bitabiriye Ibirori Rwanda Summer Golf Kuri Muhazi

Hafi y’ikiyaga cya Muhazi ahubatswe ikigo Falcon Golf& Country Club habereye ibirori birimo no gukina umukino wa Golf byahuje abaturutse imihanda yose.

Ni ibirori bibaye ku nshuro ya gatatu. Kuri iyi nshuro byitabiriwe cyane kuko mu zaziyibanjirije habayemo ikibazo cy’uko abantu bagombaga kwidagadura ariko banirinda COVID-19.

Kuyirinda byasabaga guhana intera no kwambara agapfukamunwa ariko kuri iyi nshuro abantu bisanzuye kurushaho.

Abenshi mu babyitabiriye banaboneyeho kuhamurikira ibyo bakora.

- Advertisement -

Ntabwo ari ibirori gusa ahubwo byabaye n’uburyo bwo gucuruza no kumenyana hagati ya ba rwiyemezamirimo.

Iki gikorwa cy’umunsi umwe cyakozwe no mu buryo bwo kwimakaza gahunda ya TemberURwanda.

Cyatewe inkunga n’inzego zitandukanye zirimo CIMERWA Cement Limited Rwanda, Volkswagen Rwanda (VW)  n’ibindi bigo.

Kugira ngo imbeho y’umugoroba itagira uwo yica, hari n’abahanzi cyangwa abandi bashyushyarugamba.

Kugera aho bibera uturutse i Kigali ni urugendo rw’iminota 40.

Falcon Golf & Country Club aho byabereye ni mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Gati, Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Byitabiriwe  n’abantu bagera ku  2000.

Baraganira nk’aba Gentlemen
Skol yaje guhaza icyaka cy’abayihebeye
Ibindi bigo birimo na JIBU nabyo byaje kuhamurikira ibyo bikora
Ni ahantu hagari bihagije
Ni ibirori byitabiriwe kandi ababyitabiriye bari buze guhabwa umuziki ngo barwanye imbeho
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version