Muri Repubulika ya Centrafrique hari kumvikana amajwi y’abavuga ko bakorera imiryango ya Sosiyete Sivile bikomye u Rwanda ko ngo ruri inyuma y’umushinga wa Perezida Toaudéra wo guhindura Itegeko nshinga kugira ngo azabone uko yiyamamariza manda ya gatatu.
Abagize Ihuriro rya Sosiyete Sivile yo muri Repubulika ya Centrafrique bise G16 (La Société Civile pour la Défense de la Constitution du 30 Mars 2016) bavuga ko bafite amakuru y’uko Perezida Touadéra ashaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo aziyamamarize manda ya gatatu.
Uyoboye iri Huriro witwa Jean-François Akandji-Kombé yabwiye RFI ko u Rwanda rwasezeranyije Touadéra kuzabimufashamo ndetse ngo ruzatanga amafaranga yo kugira ngo byose bikorwe.
Centrafrique: le G16 dénonce une dérive dictatoriale et une ingérence rwandaise https://t.co/xRTk3k0yfc pic.twitter.com/JcwDcF69Jw
— RFI Afrique (@RFIAfrique) July 16, 2022
Icyakora kugira ngo rihinduke bizasaba ko habaho le référendum constitutionnel, ni ukuvuga kamarampaka yo kubaza abaturage niba bashaka izo mpinduka cyangwa batazishaka.
Ku rundi ruhande, abagize ririya Huriro bavuga ko ibyo amakuru abaha by’uko u Rwanda rushaka gufasha ubutegetsi bw’i Bangui bidakwiye kubera ko abaturage ba Centrafrique basanzwe bubaha u Rwanda bakarufasha nk’igihugu cy’abavandimwe.
Ubwo twatangazaga iyi nkuru, twari tugitegereje igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madamu Yolande Makolo ku bivugwa na Sosiyete Sivile yo muri Repubulika ya Centrafrique.
Twategereje ko n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Bwana Alain Mukuralinda agira icyo abitubwiraho ntitwasubizwa.
Igisubizo turi bubone kuri iyi ngingo turagitangariza abasomyi ba Taarifa.
Umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique ni mwiza.
Ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu kugarura umutekano muri Centrafrique ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari aboneka kuri buri ruhande.