Abakuru B’Ibihugu Bazajya Gusezera Kuri Elisabeth II ‘Ntibemerewe’ Kujyana Indege Zabo

Politico yanditse ko nta muyobozi wo ku isi wemerewe kuzajyana indege ye mu Bwongereza ubwo bazaba bagiye gusezera bwa nyuma k’umwamikazi Elisabeth II uherutse gutanga.

Abakuru b’ibihugu byose byo ku isi batumiwe ariko ngo ikibazo ni uko buri wese aramutse ajyanye indege ye, batabona aho ziparika!

Basabwe kuzatega indege zisanzwe, hanyuma bagera yo bakajya muri bisi yateguwe izabageza aho igikorwa kizabera Taliki 19, Nzeri, 2022.

Igikorwa cyo gusezera bwa nyuma k’umwamikazi Elisabeth II kizaba ari cyo gikorwa u Bwongereza bwakiriye kandi gikomeye kurusha ibindi byatambutse mu myaka myinshi ishize.

- Advertisement -

Kizabera muri Cathédrale ya Westminster Abbey.

Nyuma y’uko bitangajwe ko ari kuriya bizagenda, hari umwe muri ba Ambasaderi wanditse kuri WhatsApp ati: “ Tekereza Biden muri Bisi!”

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Commonwealth nibyo byatangaje ko kiriya gikorwa kigomba gukorwa kuriya hirindwa umubyigano no kudashobora gucungira abayobozi umutekano mu buryo bworoshye.

Ibyo biro babyita Foreign, Commonwealth and  Development Office (FCDO).

Ikindi ni uko nta muntu wundi muntu utari umufasha w’Umukuru w’igihugu wemerewe kuzamuherekeza babarinda bazasigara.

Politico ivuga ko urwandiko rumenyesha Abakuru b’ibihugu iby’iriya myanzuro rwoherejwe mu bihugu byabo ku wa Gatandatu mu masaha y’umugoroba.

Ikindi ni uko ngo Umukuru w’igihugu utazashobora kwitabira uriya muhango afite uburenganzira bwo kureba uwo yohereza mu bandi bayobozi bakuru mu gihugu cye.

Umwami Charles III atakira ku meza abashyitsi bazaba bitabiriye uriya muhango.

Aba bashyitsi kandi bazashyira indabo ku isanduku irimo umugogo w’umwamikazi Elisabeth II kandi bandike mu gitabo cy’abashyitsi ubutumwa bwo kwihanganisha u Bwongereza, Commonwealth n’isi muri rusange.

Buri muyobozi kandi azaba afite iminota itatu yo gutanga ubutumwa mu magambo, ubwo butumwa bukazafatwa n’ibyuma by’abanyamakuru.

Umutekano w’abo bakuru b’ibihugu uzacungwa n’abantu u Bwongereza buzaba bwateguye.

Ambasaderi wungirije w’u Bwongereza mu Rwanda witwa Adam   Drury yabwiye Taarifa ko ubutumire bwahawe Abakuru b’ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’ u Bwongereza kandi ko buri wese yemerewe kuzazana n’umuntu umwe.

Ibyerekeye uko bazagera aho igikorwa kizabera n’uburyo ibindi bizakorwa, yirinze kugira icyo abidutangariza ho kubera ko ngo n’ababitangaje( Politico) bavuga ko ari amakuru babonye mu buryo butari bwateganyijwe, ibyo bita ‘leaked document.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version