Abakuru B’Inteko Zishinga Amategeko Z’Ibihugu Bivuga Igifaransa Bari Mu Rwanda

Mu Rwanda Hagiye Guteranira Inama Ya 12 Y’Abakuru B’Inteko Zishinga Amategeko Mu Bihugu Bivuga Igifaransa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25, Gicurasi, 2021 mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda hazatangira guteranira Abakuru b’Inteko zishinga amategeko bo mu bihugu bivuga Igifaransa bigize ihuriro ryitwa Assemblée parlementaire de la Francophonie( APF).

Iyi nama ya 12  iritabirwa n’Abakuru b’Inteko zishinga amategeko 90.

Kugeza ubu bamwe muri  bariya  bayobozi bakuru batangiye kugera i Kigali, urugero rukaba ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Centrafrique witwa Simplice Mathieu Sarandji.

- Advertisement -

Yakiriwe na mugenzi uyobora Umutwe w’Abadepite mu Rwanda Madamu Donatille Mukabalisa.

Aba bayobozi bombi bahise bagirana ibiganiro.

Undi wageze mu Rwanda ni Perezida wa Sena yo mu Bihugu byiyunze by’Abarabu hamwe na mugenzi we wa Misiri Bwana Abd El-Wahab Abd El- Razik.

Bombi bakiriwe na mugenzi wabo Nyakubahwa Dr Augustin Iyamuremye.

Ibihugu bigize iyi Nteko biba mu migabane  yose y’Isi

Intego  z’iriya Nteko:

Inteko ishinga amategeko y’ibihugu bivuga Igifaransa igamije guhagararira abaturage ba biriya bihugu imbere y’inzego zishinzwe gufata ibyemezo mu nyungu zabo.

Iharanira kandi ko ubutegetsi bwo muri biriya bihugu bugendera ku mahame ya Demukarasi hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza.

  • Ikindi ni uko abagize iriya Nteko baba bagomba guhura bagasesengura ibibera mu ruhando mpuzamahanga bakabiganiraho bakareba ingaruka byagira ku bihugu binyamuryango nyuma abagize iriya Nteko bakagira inama abanyapolitiki bayobora uriya muryango bayoborwa n’Umunyarwandakazi Madamu Louise Mushikiwabo.
  • Intumwa za rubanda rwo mu bihugu bivuga Igifaransa ziba zigomba kurebera hamwe niba imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango ishyirwa mu bikorwa ndetse bakababaza ibyo batuzuza mu nyungu z’abawutuye.
  • Aba bagabo n’abagore bo mu bihugu bigize Umuryango uhuriye ku Gifaransa bafite kandi inshingano yo kubaha no kubahisha imico ya buri gihugu kiwugize n’ ururimi cyangwa indimi z’abagituye.
  • Ubusanzwe ikicaro cy’iyi Nteko kiba i Paris mu Bufaransa ahitwa Rue 233, bd Saint-Germain.
Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Augustin Iyamuremye yakiriye mugenzi we wa Misiri
Hon Donatille Mukabalisa na mugenzi we Simplice Mathieu Sarandji
Perezida wa Sena ya Misiri Bwana Abd El -Wahab Abd El-Razik na mugenzi we w’u Rwanda Dr Augustin Iyamuremye baganira

 

Iyi Nteko isanzwe ikorera mu Bufaransa ariko aha yari yateraniye mu Busuwisi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version