Umushoramari Wo Muri Cameroun Ashinja RDB Guhengamira Kuri Mugenzi We

Si ubwa mbere abashoramari mpuzamahanga barebana ay’ingwe kubera gutanguranwa amahirwe yo kuyishora mu Rwanda ariko RDB ikavugwaho kutabyitwaramo neza.

Ubu hagezweho ikibazo cya Dr. Jacques Ntogue, Umufaransa ukomoka muri Cameron ushinja RDB kudashyira igitutu ku Ikigo cy’umunya Mauritania kitwa Omnicane, wamuhuguje imigabane mu kigo yashinze.

Ntogue yabwiye ishami rya Taarifa ryandika mu Cyongereza ko yahisemo gushora imari mu Rwanda agamije kwagura ibikorwa bye mu Rwanda n’ahandi muri Afurika.

Ni business avuga ko igamije kubyaza umusaruro ingufu zisubiramo, ibyo bita Renewable Energy.

- Advertisement -

Yatubwiye ko afite uburambe yakuye mu kazi yakoreye mu bigo hirya no hino nko mu Bufaransa mu kigo Orange, mu Kigo BT cyo mu Bwongereza, mu kigo Siemens cyo mu Budage no muri Banki Nyafurika y’Iterambere( Africa Development Bank) igikorera muri Tunisia, kuko ubu yasubiye iwayo muri Ivory Coast.

Ati: ” Naje mu Rwanda ngamije gukoresha ubunararibonye bwanjye nakuye muri AfDB nk’umuntu wari ushinzwe ishami ry’itumanaho, ibikorwa remezo no kwita ku bakiliya.”

Yashinze ikigo yise REFAD Rwanda Limited agamije gukomereza mu mujyo w’ishoramari mu gace u Rwanda ruherereyemo n’Afurika muri rusange.

Eng Albert Butare,  icyo gihe wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu, yashakaga kumuha aho gukorera mu Rwanda yabonaga ko hakeneye ibikorwa remezo byo kuzamura amashanyarazi binyuze mu ngufu zisubira.

Ntongue yashinze REFAD, ayibera umuyobozi afitemo imigabane ya 63% naho 7 % bitwarwa na Eng Kris Gahiga utarigeze ashyiramo ifaranga na rimwe kuko ngo Ntongue yari amuhaye iriya migabane mu rwego rwo guha umuhanga w’Umunyarwanda amahirwe( incentive) mu ishoramari nk’iri.

Yabwiye Taarifa ko hari indi imigabane ingana na  30% yahaye Umunyamerika ukomoka muri Kenya witwa Jerry Okoko ngo yari yaramenyanye nawe ubwo yahuraga na Min Albert Butare.

Yatubwiye ko ubwo yari arangije kubona inyandiko zose zimwemerera gutangiza ikigo, yahise atangira kwiga uko umushinga uzagenda, yiga niba utazangiza ibidukikije ashaka ubutaka n’ahari umugezi wo kubyaza amashanyarazi binyuze mu masezerano bita PPA (Power Purchase Agreement) ndetse n’amasezerano bita Sovereign Guaranty atangwa na Guverinoma y’u Rwanda.

Avuga ko ibyinshi muri biriya bikorwa yabyishyuye aye. Byamutwaye imyaka itanu ngo abe abirangije.

Nyuma rero ngo ubwo yari ategereje ko yerekwa aho yatangira gushora imari mu buryo butaziguye ngo atangire yubake nibwo yatunguwe.
Haje  Ikigo kitwa Insead Alumni kimwereka ko yakorana n’ikindi kitwa Omnicane.

Omnicane ngo yifuzaga umufatanyabikorwa muri Afurika wayifasha ngo bateze imbere imikorere y’ingufu zisubira.

Ngo ntiyifuzaga ko hari uwayitwara kiriya kiraka.

Ntongue ngo yakubiswe n’inkuba acyumva gahunda za Omnicane!

Dr. Jacques Ntogue yagize ati: ” Kubera ko nari maze imyaka itanu nkora niyuha akuya kandi ayo mbonye nyashyira muri uriya mushinga naje gutangazwa no kumva ba nyiri Omnicane bavuga ko ibyo nakoze byose bagiye kubigura ku ma Euro miliyoni 3. Aha ndagira ngo abantu bumve ko uriya ari umushinga umuntu akora yarangije kumaramaza, yasuzumye ingaruka zishobora kuzabivamo kandi yiyemeje kuzahangana nazo ngo adahomba. Iyo warangije gusinya amasezerano yo kuwutangira ubwo kaba kabaye, nta gusubira inyuma.”

Mu biganiro yagiranye n’abo yasanze muri Omnicane bamubwiye ko bazamuha miliyoni €3.1 akabaha  51% y’imigabane afite muri  REFAD RWANDA Ltd, hanyuma ikigo cye kikazasigara kishakira miliyoni €8 zo kurangiza umushinga cyatangije.

Dr Ntongue Jacques

Hagati aho, imibare yari yarakozwe mbere, yerekanaga ko uriya mushinga wose uzatwara miliyoni  €11.1 kandi amasezerano yari hagati ya Dr Ntongue n’abo muri Omnicane yavugaga ko nihabaho kubara bagasanga hari amafaranga arenga ni ukuvuga wenda bikaba miliyoni  €12, ko Ntogue yari busubizwe Miliyoni €1 nk’ubwasisi( bonus).

Mu iperereza ubwanditsi bwa Taarifa( ishami ry’Icyongereza) bwakoze, bwabonye inyandiko zivuga ko mbere y’uko Omnicane yinjira( cyangwa yinjizwa muri ubu bucuruzi, deal), ba bantu batatu twavuze tugitangira bashinze REFAD Rwanda Ltd bari barashyize imigabane yabo mu kindi kigo kinini kitwa  REFAD GROUP AG ( RGAG) gikorera mu Busuwisi.

Ni ikigo kigari gifite mu nshingano zacyo gucunga imikorere ya REFAD Rwanda Ltd n’ibindi bigo byifuje gukorana nacyo.

Dr Ntongue ati: ” Ibi bivuze ko kiriya kigo [RGAG] cyahise kigira imigabane ingana na  100 % mu kigo  REFAD Rwanda Ltd.”

Avuga ko icyo gihe imigabane ye yazamutse iba 72% iya Jerry Okoko iba  23% naho iya  Kris Gahiga iba 5%.
Nyuma y’umwaka ngo hari indi migabane y’uwitwa Urs Seiffer yaguze, uyu akaba ari we wayoboraga REFAD GROUP AG kuko ngo mu mategeko y’u Busuwisi umuturage wabwo utuye muri kiriya gihugu aba ari we ugomba kuba Perezida w’Inama y’ubutegetsi y’ikigo mpuzamahanga gikorera yo.

Amakimbirane hagati ya REFAD Rwanda Ltd na Omnicane…

Omnicane imaze guhabwa 51% muri REFAD Rwanda, ntibigeze baha Bwana Ntongue ubwasisi n’amafaranga agenerwa nk’umuntu washinze kandi akaba umunyamigabane munini wa  REFAD Rwanda na  REFAD Group AG.

Yagize ati: ” Nasabye ubuyobozi bwa Omnicane kenshi ko bwanyereka imikoreshereze y’umutungo w’ikigo nashinze nkanakigiramo uruhare rwinshi ariko ntibigeze babikora. Yewe na RDB yarabibasabye ariko bavunira ibiti mu matwi.”

Bidatinze( muri Kanama, 2019) haje kuza undi mushoramari ari cyo kigo kitwa  finergreen.com gisaba ko cyagura 49%  by’imigabane yose yacu kuri miliyoni €3.5.

Ikigo Finergreen ni ikigo mpuzamahanga nacyo gikora mu byerekeye guteza imbere ingufu zisubira( Renewable Energy).

Umuyobozi wacyo yigiye mu birwa bya Maurices guhura n’umuyobozi wa Omnicane ngo baganire ibya ririya shoramari.

Icyo Ntongue yibaza ni ukuntu mu gihe kitaragera ku mwaka ni ukuvuga guhera muri Ukuboza, 2018 kugeza muri Kanama 2019 Omnicane yahise ishaka kuzamura imari shingiro rya kiriya kigo.

Avuga ko bitumvikana kuko ngo urebye igihe gito cyari gishize, iriya mari shingiro( ni ukuvuga andi mafaranga yasabwaga finergreen.com) umuntu yakwibaza icyo yari ije gufasha mu mushinga wari ukiyubaka utarageza ku rwego rwo kuvuga ngo ‘wahombye ukeneye kuminjirwamo akandi gafaranga ngo uzanzahuke’

Ati: ” Mu Ukuboza 2019 natunguwe no kubona amakuru nari nkuye  mu kinyamakuru kitwa Africa Intelligence yavugaga ko Omnicane yahunduye imikorere y’urwego rw’imari rwa REFAD Rwanda hagamijwe ko REFAD GROUP AG isigarana  2% gusa”

Yabwiye Taarifa ko Ominicane yabikoze binyuze mu guhimba ko hari indi migabane kandi ikabikora itamenyesheje abandi bantu bafatanyije mu kugira imigabane muri kiriya kigo.

Ngo nta nama y’abanyamigabane yigeze iterana ngo igire inyandiko mvugo yandika iyimenyesha abo bireba.

Ikindi uriya mushoramari avuga ni uko ubuyobozi bwa Omnicane bwabonye ko ibyo bukoze bitari mo umucyo, buhitamo gutangira kwimurira amafaranga yayo mu birwa bya Maurice.

Ubwabyo ibi ntibikwiye kuko biba bivuze ko ahavaga imisoro himuriwe mu kindi gihugu, mu yandi magambo bivuze ko imisoro yari bujye muri Rwanda Revenue Authority yagiye mu kigo gikora nk’ayo cyo mu birwa bya Maurice.

Hagati aho kandi ngo ibi byose ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere( RDB) cyabaga kibifiteho amakuru.

Ikindi ngo ni uko mbere y’uko Omnicane itangirira ibyo kwimurira gahoro gahoro umutungo wayo mu birwa bya Maurice, yari yarasabe Bwana Ntongue kwemeza uko umutungo wa 2019 wakoreshejwe, undi arabyanga kuko ngo atigeze abigiramo uruhare, haba mu kongera imigabane no mu kwakwa k’umwanda byakozwe na Omnicane.

Yatubwiye ko yasabye ubuyobozi bwa Omnicane kubanza gukurikiza amabwiriza ya RDB mbere y’uko hagira ikindi gikorwa.

Ese RDB yaba yaragize uruhare mu byo Ntongue ashinja Omnicane?

Uriya rwiyemezamirimo w’Umufaransa ariko ufite ubwenegihugu bwa Cameroun avuga ko ubuyobozi muri RDB bwemeye guha Omnicane inyandiko zo gukora ibyo yakoze butabanje kuzisuzuma ngo burebe ireme n’ubunyangamugayo zikoranywe kandi bunamumenyeshe.

Ati: ” Ubwo twabwiraga RDB uburiganya twasanze mu mikorere ya Omnicane yahinduye imvugo, ihita yandikira Omnicane iyisaba kugaruka ku gipimo cy’imigabane yari yaremejwe mbere. Igitangaje ni uko Omnicane itabikoze, igahitamo kurenza ingohe amabwiriza ya RDB.”

Icyo avuga kimubabaza kinamutangaza kugeza ubu ni uko RDB yarengeje akaguru ku kandi, akanga gushyira igitutu kuri Omnicane ngo ishyire mu bikorwa ibyemezo byayo(bya RDB).

Byarenze ibi kandi bigera aho ubuyobozi bwa Omnicane buhinduza izina, icyari  REFAD RWANDA Ltd kitwa  OMNYHYDRO, ibi nabyo Bwana  Ntogue akabifata nk’ubutekamutwe.

Ati: ” Bansahuye business nubatse igihe kirekire niyushye akuya batwara n’izina ry’ibyo naremye.”

Umuhati ubwanditsi bwa Taarifa bwakoresheje kugira ngo Umuyobozi mukuru wa RDB Madamu Clare Akamanzi agire icyo atubwire kuri iki kibazo nta musaruro watanze kuko atigeze asubiza ibibazo bwamugejejeho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version