Perezida Macron Azageza Ijambo Ku Barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi

Mu ruzinduko biteganywa ko azagirira mu Rwanda mu minsi mike iri imbere, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron azunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anageze ijambo ku barokotse.

Ni urugendo azakorera mu Rwanda agakomereza muri Afurika y’Epfo. Azahaguruka i Paris ku wa 26 Gicurasi, asubireyo ku wa 29 Gicurasi.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Élysée, byemeje ko uru ruzinduko rugamije kwandika amateka mashya, nyuma y’imbaraga zimaze igihe zishyirwa mu kuzahura umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda, mu myaka itatu n’igice ishize.

Biteganyijwe ko Macron azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ndetse akazahavugira ijambo.

- Kwmamaza -

Ikinyamakuru LADEPECHE cyatangaje ko umwe mu bantu be ba hafi yagize ati “Perezida azunamira abazize jenoside, anageze ijambo ku barokotse. Twizeye ko tuzabona amagambo akwiriye yo kubwira bariya bantu.”

Élysée yatangaje ko igikenewe ku rubyiruko rwa Afurika n’u Bufaransa ari ukuvuga ukuri ku ruhare u Bufaransa muri biriya bihe, kandi ko bwiteguye gusubiza ubwo busabe.

Uru ruzinduko nubwo rumaze igihe rutegurwa, rugiye kuba nyuma ya raporo y’abahanga mu mateka b’Abafaransa, berekanye ko icyo gihugu gifite uruhare rukomeye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gusa nta bimenyetso byigeze byerekana ko bwayigizemo uruhare mu buryo butaziguye.

Raporo yakozwe n’u Rwanda nayo yashimangiye uruhare rw’u Bufaransa muri ariya mateka.

Ibihugu byombi bishimangira ko bimaze kubona uburyo buhuriweho bwo kubaka umubano mushya, bikabasha kurenga ibyo bibazo.

Byitezwe ko izindi ngingo zizaganirwaho muri uru ruzinduko harimo izijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ikoranabuhanga n’uburinganire.

Uretse gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Macron azafungura Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version