Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abamotari Bazica Ibyo Bemeranyije N’Inzego Bazabihanirwa-DIGP Namuhoranye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abamotari Bazica Ibyo Bemeranyije N’Inzego Bazabihanirwa-DIGP Namuhoranye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 February 2022 11:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa. DIGP/Ops Felix Namuhoranye aherutse kuburira abamotari ko utazakurikiza ibyo bemeranyijeho n’inzego mu minsi ishize azabihanirwa.

DIGP Namuhoranye yabibabwiye mu ijambo yabagejejeho mu nama yari irimo abayobozi bakuru nka Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr Nsabimana Ernest, n’umuyobozi w’agateganyo w’Urwego ngenzura mikorere, RURA, Eng Déo Muvunyi.

Namuhoranye yasabye abamotari ‘kuba bashya’, bakagendana n’imikorere mishya bemeranyijeho n’inzego kuko uzanyuranya n’amabwiriza azabihanirwa.

Ati: “Imikorere mishya mugiye gukoreramo ikwiye kubafasha kwirinda bya bikorwa bibi birimo n’ibyaha bamwe muri mwe bajyaga bafatirwamo.”

Yabasabye gukomeza kurwanya abamotari batagira ibyangombwa  kuko babasebereza umwuga bigatuma batizerwa.

Uyu muyobozi mukuru muri Polisi y’u Rwanda yabwiye abamotari bari bahagarariye abandi muri iriya nama ko Polisi ibijeje ubufatanye mu mikoranire inoze.

Ikindi ni uko Polisi izakomeza gufatanya nabo mu  kurwanya ibikorwa bihungabanya umutekano harimo ubwambuzi, gutunda ibiyobyabwenge, kugonga abantu cyangwa ibikorwa remezo bakiruka n’ibindi.

Umwe mu myanzuro yanejeje abamotari iherutse gufatwa ni uw’uko abafite ibirarane by’umwenda batishyuye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bayisonewe.

Ikindi ni uko amakoperative arenga 40 bahozemo yagabanyijwe aba atanu, ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugabanya akajagari mu mikorere yayo.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana yabwiye abamotari ko ibibazo byabo byumvishijwe kandi byahawe umurongo bityo ko nabo bagomba gukomeza guhesha agaciro umwuga wabo.

Ati “Mwavugaga ko mutanga amafaranga menshi haba mu makoperative ndetse n’imisoro mutazi aho ijya, amakoperative 41 yavanyweho n’ibyayo byose, agiye gusimbuzwa n’amakoperative atanu mashya afite imikorere n’imiyoborere bishya kuko twasanzwe ibibazo hafi ya byose byari bifite umuzi mu makoperative yanyu.”

Ibirarane byose by’imisoro bari bafite  byavanyweho.

Abamotari Basonewe Ibirarane By’Imisoro

TAGGED:AbamotarifeaturedNamuhoranyePolisiRURA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RNC Ya Kayumba Nyamwasa Irashaka Kurega Gen Muhoozi
Next Article Igisobanuro Cyo Kuba Amb Valentine Rugwabiza Ari Umuyobozi Wa MINUSCA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?