Abamotari Bazica Ibyo Bemeranyije N’Inzego Bazabihanirwa-DIGP Namuhoranye

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa. DIGP/Ops Felix Namuhoranye aherutse kuburira abamotari ko utazakurikiza ibyo bemeranyijeho n’inzego mu minsi ishize azabihanirwa.

DIGP Namuhoranye yabibabwiye mu ijambo yabagejejeho mu nama yari irimo abayobozi bakuru nka Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr Nsabimana Ernest, n’umuyobozi w’agateganyo w’Urwego ngenzura mikorere, RURA, Eng Déo Muvunyi.

Namuhoranye yasabye abamotari ‘kuba bashya’, bakagendana n’imikorere mishya bemeranyijeho n’inzego kuko uzanyuranya n’amabwiriza azabihanirwa.

Ati: “Imikorere mishya mugiye gukoreramo ikwiye kubafasha kwirinda bya bikorwa bibi birimo n’ibyaha bamwe muri mwe bajyaga bafatirwamo.”

- Advertisement -

Yabasabye gukomeza kurwanya abamotari batagira ibyangombwa  kuko babasebereza umwuga bigatuma batizerwa.

Uyu muyobozi mukuru muri Polisi y’u Rwanda yabwiye abamotari bari bahagarariye abandi muri iriya nama ko Polisi ibijeje ubufatanye mu mikoranire inoze.

Ikindi ni uko Polisi izakomeza gufatanya nabo mu  kurwanya ibikorwa bihungabanya umutekano harimo ubwambuzi, gutunda ibiyobyabwenge, kugonga abantu cyangwa ibikorwa remezo bakiruka n’ibindi.

Umwe mu myanzuro yanejeje abamotari iherutse gufatwa ni uw’uko abafite ibirarane by’umwenda batishyuye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bayisonewe.

Ikindi ni uko amakoperative arenga 40 bahozemo yagabanyijwe aba atanu, ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugabanya akajagari mu mikorere yayo.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana yabwiye abamotari ko ibibazo byabo byumvishijwe kandi byahawe umurongo bityo ko nabo bagomba gukomeza guhesha agaciro umwuga wabo.

Ati “Mwavugaga ko mutanga amafaranga menshi haba mu makoperative ndetse n’imisoro mutazi aho ijya, amakoperative 41 yavanyweho n’ibyayo byose, agiye gusimbuzwa n’amakoperative atanu mashya afite imikorere n’imiyoborere bishya kuko twasanzwe ibibazo hafi ya byose byari bifite umuzi mu makoperative yanyu.”

Ibirarane byose by’imisoro bari bafite  byavanyweho.

Abamotari Basonewe Ibirarane By’Imisoro

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version