Abana Ba Kimisagara Batangiye Kwitoreza Basketball Ku Kibuga Gishya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 29, Kanama, 2023 abana bo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge bazindukiye ku kibuga gishya giherutse kubafungurirwa ngo bagikinireho Basketball.

Cyubatswe muri gahunda yo gukundisha abana b’Afurika umukino wa Basktaball wiswe Giants of Africa.

Iki kibuga kiswe ‘Kimisagara Dreams Big’.

- Advertisement -

Muri Politiki y’imikino mu Rwanda harimo ko hirya no hino mu Rwanda hazubakwa ibibuga bitandukanye by’imikino kugira ngo abana babone aho bazamurira impano zabo.

Abo muri Kimisagara barimo abahungu n’abakobwa bazindutse bahakorera imyitozo, barakina kandi mu mikino habamo n’ubusabane no kumenya kubana neza n’urungano.

Mu Ukuboza, 2021, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije na Minisiteri ya Siporo batangije gahunda yo kubaka ibibuga bya Basketball mu tugari dutandukanye twawo.

Minisiteri ya siporo niyo igomba gucunga imyubakire y’ibi bibuga.

Ikibuga cya mbere cyubatswe hashingiwe kuri iyo gahunda ni icyo mu Mudugudu w’Ingenzi mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Hakazatangirirwa ku kibuga cya Basketball.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko iki kiriya kibuga kizanifashishwa mu yindi mikino nka Volleyball, Handball, Mini-football n’indi mikino.

Umukino wa Basketball mu Rwanda uri mu mikino ikunzwe kurusha indi kandi witaweho n’urubyiruko, bigatanga icyizere ko mu myaka iri imbere uzaba ugira uruhare runini mu kwinjiriza u Rwanda kubera amarushanwa yawo ruzakira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version