Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abana Batozwa Na Paris Saint Germain ‘Bazazana Impinduka’ Ku Mupira W’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abana Batozwa Na Paris Saint Germain ‘Bazazana Impinduka’ Ku Mupira W’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 November 2021 4:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo Didier Maboko yavuze ko u Rwanda rwizeye ko abana batozwa na Paris Saint-Germain bazavamo abakinnyi beza u Rwanda rwitezeho kuzatuma umupira w’amaguru uba mwiza kurushaho.

Yabivuze nyuma y’uko Itsinda y’abakora muri Paris Saint Germain baturutse i Paris bafatanyije n’itsinda ryo mu Rwanda batangije kuy mugaragaro ishuri ry’abana bazatozwa n’abahanga mu mupira w’amaguru bahuriweho n’impande zombi.

Maboko yabivugiye mu Karere ka Huye ahatangirijwe iriya tsinda.

Kuri we gutoza abakiri bato ni byiza kuko ari bo bazafasha mu guhindura uko umupira w’amaguru uhagaze mu Rwanda muri iki gihe.

Maboko

Ati: “ Icyo twiteze kuri uyu mushinga ni uko abana bazatozwa nawo bazagira uruhare mu kuzamura urwego mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Ni ikintu cyiza kizagirira akamaro siporo y’u Rwanda mu gihe kiri imbere.”

Uwavuze mu izina ry’itsinda ryari rihagarariye Paris Saint Germain witwa Nadia yavuze ko umushinga wabo wo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda ufite aho uhuriye n’umubano mwiza uherutse gusubukurwa hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kandi ngo ni igikorwa bazakora igihe kirekire.

Ibi Nadia abihuriraho na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Bwana Antoine Anfré.

Anfré avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ifite byinshi ishingiyeho kandi ngo uretse kuba ibyabaye muri Huye byari bishingiye ku bufatanye muri siporo, ngo hari n’izindi nzego ibihugu byombi bizakoranamo.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfre mu gikorwa cyo gutangiza ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain

Abajijwe impamvu batangirije ishuri ry’abana batozwa umupira w’amaguru na Paris Saint Germain muri Huye, Ambasaderi Antoine Anfré yavuze ko muri rusange Huye ari ahantu hafite ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru birimo sitade  ifite ibyangombwa bihagije.

Ikindi ngo ni uko Huye ari Akarere kavukiyemo amwe mu makipe akomeye mu Rwanda ari yo Mukura ndetse ngo Huye ituranye na Nyanza nayo yavukiyemo Rayon Sports.

Ishuri ryigisha umupira w’amaguru muri Huye rya Paris Saint Germain rifite umwihariko wo kwigisha abana b’abahungu n’abana b’abakobwa.

Ngo niryo shuri ryonyine rifite uwo mwihariko mu yandi mashuri ya Paris Saint Germain ari hirya no hino ku isi.

Umutoza mukuru wa bariya bana witwa Marie Grace Nyinawumuntu yavuze ko yishimiye ko hafunguwe ririya shuri  akavuga ko ubu yabonye abana bo gutoza mu bigo birenga 30.

Nyinawumuntu

Muri biriya bigo hatoranyijwe abana  2500.

Aba nabo baratoranyijwe baza gutoranywamo abana  b’abahungu 110 n’abakobwa 62.

Gusa ngo intego ni uko bazatoranya abana 200 bazakora ikipe ikomeye.

Nyinawumuntu avuga ko buri kiciro cy’abana kizajya gitozwa gatatu mu Cyumweru.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ni umufatanyabikorwa muri uyu mushinga kuko uri no kwamamarizwamo gahunda ya Visit Rwanda aho abakinnyi ba Paris Saint Germain bagomba kwambara imyenda yanditseho Visit Rwanda mu rwego rwo gushishikariza abantu gusura u Rwanda.

Ni gahunda isanzwe ikorwa no muri Ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal.

 

TAGGED:AbanafeaturedHuyeMaboloParisSiporoUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwakiriye Inkura Zera
Next Article Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda Batangije Umuganda Muri Cabo Delgado
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?