Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abana Batozwa Na Paris Saint Germain ‘Bazazana Impinduka’ Ku Mupira W’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abana Batozwa Na Paris Saint Germain ‘Bazazana Impinduka’ Ku Mupira W’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 November 2021 4:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo Didier Maboko yavuze ko u Rwanda rwizeye ko abana batozwa na Paris Saint-Germain bazavamo abakinnyi beza u Rwanda rwitezeho kuzatuma umupira w’amaguru uba mwiza kurushaho.

Yabivuze nyuma y’uko Itsinda y’abakora muri Paris Saint Germain baturutse i Paris bafatanyije n’itsinda ryo mu Rwanda batangije kuy mugaragaro ishuri ry’abana bazatozwa n’abahanga mu mupira w’amaguru bahuriweho n’impande zombi.

Maboko yabivugiye mu Karere ka Huye ahatangirijwe iriya tsinda.

Kuri we gutoza abakiri bato ni byiza kuko ari bo bazafasha mu guhindura uko umupira w’amaguru uhagaze mu Rwanda muri iki gihe.

Maboko

Ati: “ Icyo twiteze kuri uyu mushinga ni uko abana bazatozwa nawo bazagira uruhare mu kuzamura urwego mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Ni ikintu cyiza kizagirira akamaro siporo y’u Rwanda mu gihe kiri imbere.”

Uwavuze mu izina ry’itsinda ryari rihagarariye Paris Saint Germain witwa Nadia yavuze ko umushinga wabo wo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda ufite aho uhuriye n’umubano mwiza uherutse gusubukurwa hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kandi ngo ni igikorwa bazakora igihe kirekire.

Ibi Nadia abihuriraho na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Bwana Antoine Anfré.

Anfré avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ifite byinshi ishingiyeho kandi ngo uretse kuba ibyabaye muri Huye byari bishingiye ku bufatanye muri siporo, ngo hari n’izindi nzego ibihugu byombi bizakoranamo.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfre mu gikorwa cyo gutangiza ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain

Abajijwe impamvu batangirije ishuri ry’abana batozwa umupira w’amaguru na Paris Saint Germain muri Huye, Ambasaderi Antoine Anfré yavuze ko muri rusange Huye ari ahantu hafite ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru birimo sitade  ifite ibyangombwa bihagije.

Ikindi ngo ni uko Huye ari Akarere kavukiyemo amwe mu makipe akomeye mu Rwanda ari yo Mukura ndetse ngo Huye ituranye na Nyanza nayo yavukiyemo Rayon Sports.

Ishuri ryigisha umupira w’amaguru muri Huye rya Paris Saint Germain rifite umwihariko wo kwigisha abana b’abahungu n’abana b’abakobwa.

Ngo niryo shuri ryonyine rifite uwo mwihariko mu yandi mashuri ya Paris Saint Germain ari hirya no hino ku isi.

Umutoza mukuru wa bariya bana witwa Marie Grace Nyinawumuntu yavuze ko yishimiye ko hafunguwe ririya shuri  akavuga ko ubu yabonye abana bo gutoza mu bigo birenga 30.

Nyinawumuntu

Muri biriya bigo hatoranyijwe abana  2500.

Aba nabo baratoranyijwe baza gutoranywamo abana  b’abahungu 110 n’abakobwa 62.

Gusa ngo intego ni uko bazatoranya abana 200 bazakora ikipe ikomeye.

Nyinawumuntu avuga ko buri kiciro cy’abana kizajya gitozwa gatatu mu Cyumweru.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ni umufatanyabikorwa muri uyu mushinga kuko uri no kwamamarizwamo gahunda ya Visit Rwanda aho abakinnyi ba Paris Saint Germain bagomba kwambara imyenda yanditseho Visit Rwanda mu rwego rwo gushishikariza abantu gusura u Rwanda.

Ni gahunda isanzwe ikorwa no muri Ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal.

 

TAGGED:AbanafeaturedHuyeMaboloParisSiporoUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwakiriye Inkura Zera
Next Article Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda Batangije Umuganda Muri Cabo Delgado
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?