Amakuru Taarifa ifite muri iki gitondo aremeza ko hari abana bane mu bandi bari baraburiye mu Murenge wa Kiziguro, Kiramuruzi na Rugarama mu Karere ka Gatsibo babonetse mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi.
Inkuru y’ibura ry’abana bato muri iri iriya mirenge yari yarabaye kimomo guhera ku wa Gatatu w’icyumweru kiri kurangira.
Umwe mu babyeyi b’abo bana babonetse witwa Oliver Mushimiyimana yabwiye Taarifa ko yasabwe n’ibyishimo by’uko umwana we abonetse.
Ati: “ Ndashimira inzego z’umutekano ko zatumye twongera kubona abana bacu. Twasanze bananiwe, basa nabi ariko tugiye kubondora”.
Bari bajyanywe muri Tanzania…
Mushimiyimana avuga ko mu gitondo cya kare, hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya, hari uwamuhamagaye amubwira ko hari abana benshi bafashwe bari kumwe n’undi mwana w’umukobwa.
Bafatiwe mu Kagari ka Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza.
Umurenge wa Murundi ufite utugari twa Buhabwa, Murundi, Karambi na Rwamanyoni ukaba ukora kuri Tanzania.
Avuga ko umwana we ajya kubura, byabaye ubwo yari yagiye kwiga, nimugoroba bajya kumushaka ngo bamucyure bakamubura.
Nibwo bahise batangira kumushakisha, babibwira inzego z’umutekano zibyinjiramo.
Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B Murangira yaraye abwiye Taarifa ko uru rwego rwinjiye muri iki kibazo, ko amakuru arambuye azamenyekana mu gihe gito.