Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga yaraye yakiriye ikiciro gishya cy’abasore n’inkumi binjijwe mu ngabo z’u Rwanda. Bari bamaze amezi arindwi batozwa ibya gisirikare mu kigo cya Nasho gitorezwamo abashya baje mu ngabo z’u Rwanda.
Iki kigo kitwa Basic Military Training Centre, kikaba mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.
N’ubwo abenshi mu binjiye mu gisirikare ari abasore, hari na bashiki babo nabo binjiranyemo ngo bazafatanye kurinda u Rwanda.
Mbere yo kwakirwa n’Umugaba mukuru w’ingabo, bose hamwe babanje kwiyereka, bereka abari aho ko batojwe neza kandi ko amasomo bahawe atabaye amasigarakicaro.
Lt Gen Mubarakh Muganga yari yaje ahagarariye Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Muganga yabashimiye ko bemeye kuza mu ngabo z’u Rwanda kugira ngo bagire uruhare mu kururinda no kuruteza imbere.
Yababwiye ati: “ Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, mbashimiye iki gikorwa cy’indashyikirwa mugezeho. Ubumenyi mwakuye mu masomo mwahawe buzabafasha kugera ku nshingano zanyu kandi byose bigomba kuzajyana na discipline. Mbashimiye ko mwahisemo kuza muri RDF ngo murinde igihugu cyanyu.”
Mu buryo budahindagurika, RDF yinjiza abasirikare bashya kugira ngo ikomeze kuzuza inshingano zayo zo kurinda Abanyarwanda no guhora yiteguye igihe cyose.