Nyuma y’uko abasirikare ba Israel batangiye kuva muri Gaza-bikaba byatangiriye ahitwa Netzarim- nk’uko biteganywa n’amasezerano y’amahoro aherutse kwemerezwa muri Qatar, abarwanyi ba Hamas babyishimiye, babifata nk’intsinzi.
Bahise bohereza Polisi yabo muri kiriya gice kuhacungira umutekano, babikora nk’intsinzi kuko abo bita abanzi babo babaviriye ku butaka.
Agace izi ngabo zavuyemo ni agace kagabanya Gaza mo kabiri kuko muri iriya ntambara, Israel yakoze ku buryo isatura Gaza mo kabiri kugira ngo ibone uko itunganya neza ibitero yagabaga kuri Hamas.
Kuva muri Netzarim ni icyemezo cyafatiwe mu biganiro byari bimaze hafi umwaka bihuje abadipolomate ba Israel, aba Hamas, aba Misiri, aba Qatar n’aba Leta zunze ubumwe za Amerika.
The Jerusalem Post yanditse ko ubwo yabazaga Minisiteri y’ingabo za Israel icyo ivuga ku byo kuva muri kariya gace no kuba kahise kajyanwamo abapolisi ba Hamas ntacyo yasubijwe.
Hari amashusho yafashwe n’abanyamakuru b’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yerekanye imodoka z’intambara za Israel ziva mu gace kegereye inyanja zigana ku mupaka wa Israel na Palestine.
Ingabo z’iki gihugu zatangiye gufata kariya gace ubwo intambara yazo na Hamas yatangiraga mu mezi yakurikiye igitero Hamas yagabye muri Israel hari tariki 07, Ukwakira, 2023.
Ni agace gaturanye n’Inyanja ya Mediterranée.
Gasanzwe gatandukanya Amajyaruguru n’ibice by’Amajyepfo byiganjemo ahantu hakorerwa ubucuruzi.
Niho kandi Abanya-Palestine benshi baciye bataha mu ngo zabo ubwo bafungurirwaga inzira ngo batahe nk’uko bigenwa na zimwe mu ngingo z’amasezerano y’i Qatar.
Mu gutaha iwabo, abo baturage bakubiswe n’inkuba ubwo babonaga uko aho bahoze bita iwabo hahindutse amatongo!
Mu nzira bagendaga babona ibisigazwa by’imibiri y’abazize iriya ntambara.
Muri bo hari abananiwe kubyihanganira, bahitamo kwisubirira aho bari bamaze iminsi bakambitse.
Mu buryo bw’amaburakindi, hari abahisemo gushinga amahema ahahoze ari iwabo bahatura nk’aho ari impunzi.
Twabibutsa ko intambara Israel yarwanaga na Hamas yabaye nk’irangiye nyuma y’amezi 15 yari imaze ibica bigacika.
Amasezerano yo kuyihagarika yatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki 19, Mutarama, 2025 kandi ubwo byatangiraga, abarwanyi ba Hamas babibyinnyemo intsinzi.
Ku ruhande rwa Israel, hari bamwe babifashe nk’ubutumwa Hamas yahaye Israel ko umugambi wayo wo kuyirimbura utagezweho.
Ntawamenya icyo ubutegetsi bwa Israel bubiteganyaho, icyakora Netanyahu aherutse kuganira na Donald Trump, uyu aboneraho gutangariza isi ko afite umugambi wo gukura Abanyapalestine bose muri Gaza igahinduka iya Amerika.
Yavuze ko azabikora kandi ko bizagirira neza Abanya-Palestine, Abanya-Israel n’abatuye Uburasirazuba bwo Hagati bose.
Imvugo ya Trump ariko hari abayamaganiye kure bavuga ko idashyize mu gaciro.
Abo barimo umwami wa Jordan witwa Abdallah II.
Ikinyamakuru Alarabiya.net cyanditse ko umwami Abdallah II aherutse kugira ati: “ Ibyo bintu basaba ni ikibazo kireba ubuzima bwacu nk’abaturage ba Jordan. Si ikibazo kireba ubukungu cyangwa indi politiki iyo ari yo yose, ahubwo kirareba ubwoko bwacu nk’abaturage”.
Ibyo kandi hari umwe mu badipolomate bakomeye bo mu bwami bwa Jordan witwa Marwan Muasher, nawe ubibona utyo.
Uyu mugabo ari mu bagize uruhare mu biganiro byatumye hasinywa amasezerano yo kubana neza hagati ya Israel na Jordan yasinywe mu mwaka wa 1994.
Ni ngombwa kandi kuzirikana ko ubwami bwa Jordan ari buto cyane mu buso ku buryo kubutuzamo abantu benshi bizabusaba izindi mbaraga zo kubitaho no kubabanisha neza n’abo bazaba bahasanze.
Nyuma yo gusinya amasezerano yatumye Amman ibana neza na Yeruzalemu, Abanya-Palestine benshi bahise boherezwa kubayo.
Hari imibare ivuga ko kimwe cya kabiri cya miliyoni 11 zituye ubwami bwa Jordan ari Abanya-Palestine batangiye kuhaba ubwo Israel yigengaga mu mwaka wa 1948.
Ikindi gihugu Trump avuga ko azatuzamo Abanya-Palestin ni Misiri.
Misiri nicyo gihugu cy’Abarabu gituwe cyane kuko imibare ya Banki y’isi yo mu mwaka wa 2023 yerekana ko ituwe n’abantu miliyoni 112.7.
Donald Trump aherutse kubwira umunyamakuru ko nta yandi mahitamo ubwami bwa Jordan na Misiri bafite atari ukwemera icyo Amerika ibasaba.
Yavuze ko bazabyemera kuko nayo ibaha byinshi…