Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abandika Mu Gifaransa Barifuza Kurushaho Kwandika Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abandika Mu Gifaransa Barifuza Kurushaho Kwandika Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 March 2024 7:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

I Kigali hari kubera Ihuriro ry’abanditsi b’amateka ngo bigire hamwe uko barushaho kwandika aya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mu Gifaransa.

Bahuye habura igihe gito ngo Abanyarwanda bibuke Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Vincent Duclert wayoboye itsinda ry’abanyamateka banditse ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko hari ikindi gitabo aherutse gusohora cyacukumbuye neza uruhande rw’iki gihugu mu gutuma iyo Jenoside iba.

Avuga ko kimwe mu bibyerekana ari uko Perezida w’Ubufaransa bw’icyo gihe François Mittérand yari inshuti na mugenzi we w’u Rwanda rw’icyo gihe  Juvénal Habyarimana bityo ko yari bumubuze gukomeza umugambi we iyo biza kuba biri muri politiki ye.

Iyi ntiti ivuga ko Ihuriro ry’abanditsi b’amateka nka ririya ari uburyo bwiza bwo kungurana ibitekerezo hagamijwe kwandika Amateka atagoretse kandi hagamijwe umubano uzira amacenga n’urwikekwe hagati ya Kigali na Paris.

Ati: “ Iki gitabo cyamfashije kwandika Amateka ya Repubulika ya Gatanu na Demukarasi y’Ubufaransa yahindutse ubutegetsi bw’igitugu. Ubwo bugambanyi nibwo bworohereje bunatiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Vincent Duclert avuga ko kugaragaza ukuri ari rwo ruhare rwe nk’Umunyamateka kandi bigira uruhare mu gutegura ejo heza h’ibihugu byombi.

Abanditsi bo mu Rwanda bavuga ko ririya huriro rizabafasha kunguka abandi banditsi bashobora kuzakorana mu gihe kiri imbere.

Ibitabo bari kwandika mu mwaka wa 2024 ni ibyibanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari umwaka wihariye ku Rwanda no ku Bufaransa kubera amateka ibihugu byombi bisangiye.

Taliki 07, Mata, 2024 Abanyarwanda bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Stéphane Sejourné ari we uzahagararira igihugu cye muri uyu muhango.

Twababwira ko Vincent Duclert aherutse gusohora igitabo yise “La France Face Au Génocide de Tutsis, Le Grand Scandale de la Cinquième République”.

Vincent Duclert aherutse gusohora iki gitabo
TAGGED:AbatutsiAmatekaBufaransafeaturedIgifaransaJenosideRwandaVincent
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruhango:Uwari Ugiye Kubyara Impanga Yabuze Ubutabazi Apfana Nazo
Next Article Ruti Joël Agiye Gutaramira Muri Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?