Abandura COVID-19 Muri Amerika Barenze Miliyoni Imwe Ku Munsi

Imibare y’abandura COVID-19 ikomeje gutumbagira hirya no hino ku Isi bijyanye n’ikwirakwira rya virus yihinduranyije ya Omicron, aho Leta zunze ubumwe za Amerika yagize umubare wari utarabaho w’abaturage basaga miliyoni banduye ku munsi umwe.

Imibare yakusanyijwe na Johns Hopkins University kuri uyu wa Mbere igaragaza ko abantu banduye COVID-19 muri Amerika ari 1,080,211.

Ni imibare yikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyie n’ubwandu bushya buri hejuru cyane bwaherukaga kuboneka.

Ni nyuma y’umunsi umwe gusa Umujyanama mu bijyanye no kurwanya ibyorezo, Anthony Fauci, atangaje ko igihugu gifite izamuka ry’ubwandu byushya riteye nk’umurongo uhagaze.

- Advertisement -

Yavuze ko hakiri igihe kinini ngo ubwandu butangire kugabanyuka.

Virus ya Omicron yandura cyane kurusha izayibanjirije, ndetse imibare yasesenguwe kugeza ku wa 25 Ukuboza yerekanye ko iyi virus yihariye nibura 59% by’ubwandu bushya.

Fauci yavuze ko uburyo ubwandu bushya bwazamutse cyane muri Afurika y’Epfo ariko ntibutinde hejuru, butanga icyizere.

Nubwo imibare y’abandura bashya iri hejutu cyane muri Amerika, ibipimo by’abantu baremba n’abapfa biri hasi ugereranjyije n’irindi zamuka ry’uburwayi ryagiye ribaho.

Mu minsi irindwi ishize hapfuye abantu 9,382, ku buryo mu mibare bigaragazwa ko ugereranyije n’icyumweru cyabanje, abantu bapfa bagabanyutseho 10 ku ijana.

Nibura muri iyo minsi handuye abantu bose hamwe basaga miliyoni 3.4, aho impuzandengo y’abanduye ku munsi umwe ari 486,000.

Kugeza ubu Covid-19 imaze kwica abantu 5,441,446 ku isi kuva iki cyorezo cyaduka mu Ukuboza 2019, nk’uko bigaragazwa n’imibare yo kuri uyu wa Mbere.

Ubariyemo n’izindi mpfu zishobora kuba zifitanye isano na COVID-19, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko imibare y’abapfuye ishobora kuba ikubye iriya itangazwa inshuro ebyiri cyangwa eshatu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version