Muri Kenya Impanuka Yahitanye Abantu 14

Mu mpera z’Icyumweru gishize ikamyo yari igeze mu Karere ka Newala muri Kenya yarenze umuhanda isanga abaturage bishimira ko umwaka urangiye igongamo benshi. Abantu 14 nibo bamaze kubarurwa ko bayiguyemo mu gihe abandi 22 bakomeretse cyane.

Umuvugizi wa Polisi muri kariya gace witwa Mark Njera avuga ko iriya kamyo yirukaga cyane, biza gutuma ita umuhanda umushoferi agerageje kuyigarura biranga.

Uriya mupolisi avuga ko umushoferi yamaze gukora iriya mpanuka aho kugira ngo ahagarare arebe icyabaye ahubwo yahise yiruka, imodoka ayisiga aho.

Umwe mu babibonye avuga ko iriya kamyo yihutaga cyane ndetse ngo kuba hari umuntu warokotse ni amahirwe menshi.

- Advertisement -

Undi mugore witwa Mariam Jumbe nawe ari aho byabereye avuga ko aho abaturage bari bari babyina, hari urusaku rwinshi k’uburyo n’induru itabaza kubera iriya mpanuka yumviswe n’abantu mbarwa!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version