Kuri Pétit Stade habereye umukino wa Basketball wahuje abangavu b’u Rwanda na bagenzi babo ba Tanzania urangira ab’i Kigali batsinze abo muri Dar es Salaam amanota 64 kuri 41.
Bari gukina irushanwa nyafurika ry’abakobwa bakina Basketball batarengeje imyaka 16, iri rushanwa rikaba riri kubera i Kigali.
Ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 02, Nzeri, abaryitabiriye bakaba bari gihatanira igikombe cy’irushanwa rya Basketball ry’abatarengeje imyaka 16 ryitwa FIBA U16 AfroBasket 2025 ryitabiriwe n’ibihugu 12.
Mu itsinda rya A, abakobwa bo mu Rwanda batsinze bagenzi babo bo muri Tanzania ku manota 60-41, icyakora abahungu bo batsindwa na bagenzi babo bo muri Angola ku manota 67-56.

Icyakora abahungu bo mu Rwanda bo batsinzwe na Angola.