Hashize hafi Icyumweru Polisi y’u Rwanda isinyanye amasezerano n’iya Gambia. Iy’u Rwanda yari ihagarariwe na IGP Felix Namuhoranye n’aho iya Zambia ihagarariwe na Gen Seedy Muctar Touray.
Taarifa Rwanda yamenye ko amasezerano Polisi zombi zasinyanye, akubiyemo ubufatanye buziguye n’ubutaziguye mu kurwanya ibyaha, guhanahana amakuru y’ingenzi ku bunararibonye bw’udutsiko tw’abagizi ba nabi, gufatanya mu kurwanya ibyaha byamukiranya imipaka, ayerekeye iperereza ryerekeye gukumira ibyaha, ubufatanye mu guhugura abakozi, guhanahana ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa n’integanyanyigisho ndetse n’izindi ngeri z’ubufatanye zakwifuzwa n’impande zombi.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali n’abayobozi bakuru ba Polisi zombi: CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia; Gen. Seedy Muctar Touray.
Umuyobozi wa Polisi ya Gambia yasinye ayo masezerano, abona n’umwanya wo gusura ibikorwaremezo bya Polisi y’u Rwanda birimo amashuri yayo ari hirya no hino.
Hagati y’Umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali n’uwa Gambia ari wo Banjul harimo intera ya kilometero 5, 425.
Gambia nicyo gihugu gito kurusha ibindi mu bigize Afurika idakora ku Nyanja(inland Africa) kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 11,300, ni ukuvuga ko u Rwanda rugikubye kabiri mu buso kuko rwo rungana na kilometero kare 26,338.
Uretse agace gato kayo gakora ku Nyanja ya Atlantic, ikindi gice cyose cya Gambia kizengurutswe na Senegal.
Izina Gambia rigikomoka ku ruzi rwa Gambia ruca rwagati muri iki gihugu rukaruhukira mu Nyanja twavuze haruguru.
Imibare ya Leta ya Gambia ivuga ku muri uyu mwaka ( uri hafi kurangira) iki gihugu cyari gituwe n’abaturage 2,769,075.
Guhera mu mwaka wa 2017 iki gihugu kiyoborwa na Adama Barrow wasimbuye Yahya Jammeh.