Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo Polisi Y’u Rwanda Iherutse Kwemeranya N’Iya Gambia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ibyo Polisi Y’u Rwanda Iherutse Kwemeranya N’Iya Gambia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2024 12:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
IGP Felix Namuhoranye na Gen Seedy Muctar Touray.
SHARE

Hashize hafi Icyumweru Polisi y’u Rwanda isinyanye amasezerano n’iya Gambia. Iy’u Rwanda yari ihagarariwe na IGP Felix Namuhoranye n’aho iya Zambia ihagarariwe na Gen Seedy Muctar Touray.

Taarifa Rwanda yamenye ko amasezerano Polisi zombi zasinyanye, akubiyemo ubufatanye buziguye n’ubutaziguye mu kurwanya ibyaha, guhanahana amakuru y’ingenzi ku bunararibonye bw’udutsiko tw’abagizi ba nabi, gufatanya mu kurwanya ibyaha byamukiranya imipaka, ayerekeye iperereza ryerekeye gukumira ibyaha, ubufatanye mu guhugura abakozi, guhanahana ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa n’integanyanyigisho ndetse n’izindi ngeri z’ubufatanye zakwifuzwa n’impande zombi.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali n’abayobozi bakuru ba Polisi zombi: CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia; Gen. Seedy Muctar Touray.

Umuyobozi wa Polisi ya Gambia yasinye ayo masezerano, abona n’umwanya wo gusura ibikorwaremezo bya Polisi y’u Rwanda birimo amashuri yayo ari hirya no hino.

Hagati y’Umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali n’uwa Gambia ari wo Banjul harimo intera ya kilometero 5, 425.

Gambia ni igihugu gito gikora ku Nyanja ya Atlantic

Gambia nicyo gihugu gito kurusha ibindi mu bigize Afurika idakora ku Nyanja(inland Africa) kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 11,300, ni ukuvuga ko u Rwanda rugikubye kabiri mu buso kuko rwo rungana na kilometero kare 26,338.

Uretse agace gato kayo gakora ku Nyanja ya Atlantic, ikindi gice cyose cya Gambia kizengurutswe na Senegal.

Izina Gambia rigikomoka ku ruzi rwa Gambia ruca rwagati muri iki gihugu rukaruhukira mu Nyanja twavuze haruguru.

Imibare ya Leta ya Gambia ivuga ku muri uyu mwaka ( uri hafi kurangira) iki gihugu cyari gituwe n’abaturage 2,769,075.

Guhera mu mwaka wa 2017 iki gihugu kiyoborwa na Adama Barrow wasimbuye Yahya Jammeh.

TAGGED:AmasezeranoGambiaIbyahaInyanjaNamuhoranyePolisiRwandaUbufatanye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Ihagaze He Ku Kibazo Cyo Muri Syria?
Next Article Ibiganiro Hagati Ya Kagame Na Tshisekedi Ntibikibaye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?