Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 100 Muri Buri Murenge Wo Mu Mujyi Wa Kigali Bari Gusuzumwa COVID
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu 100 Muri Buri Murenge Wo Mu Mujyi Wa Kigali Bari Gusuzumwa COVID

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2022 12:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego  rwo kureba uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’izindi nzego iri gupima abantu 100 muri buri murenge mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Biri gukorwa muri iki gihe imibare y’abandura Omicron iri kugaragara cyane mu Mujyi wa Kigali kurusha ahandi mu Rwanda.

Ikindi ni uko imibare iherutse kwerekanwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ku isi itangaza ko hari abantu bane baherutse gupfa.

N’ubwo ubwandu buri kwiyongera, ariko abahanga bavuga ko Omicron itica cyane nk’uko byari bimeze kuri Delta.

Ku rundi ruhande ariko, u Rwanda rushimirwa ko ruri gukingira abaturage barwo ku bwinshi.

Umuyobozi wa Gahunda y’Ikingira mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) witwa Dr. Hassan Sibomana, aherutse gutangaza  ko u Rwanda rufite inkingo zakingira Covid-19 abaturage 70%, ku buryo igikenewe ari uko bitabira kwikingiza.

Kuri ubu u Rwanda rumaze gukingira byuzuye abaturage basaga 40% ku ntego ya 70%, ni ukuvuga abantu bose bafite hejuru y’imyaka 12 bagera muri miliyoni 9.1.

Mu mirenge yose igize Umujyi wa Kigali harimo kubera igikorwa cyo gupima icyorezo cya #COVID19 ngo hamenyekane ishusho rusange yacyo. Muri buri murenge harapimwa abantu 100.

Muri iyi minsi imibare itangazwa na MINISANTE yerekana ko Kigali ari yo ifite ubwandu bwinshi. pic.twitter.com/eV0O0AJk4k

— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) January 3, 2022

Igikomeye ngo ni uko inkingo zose zikenewe ngo bigerweho zihari. Dr Sibomana yabigarutseho kuri iki Cyumweru kuri televiziyo y’igihugu.

Ati: “Nta mpungenge zihari kubera ko inkingo turazifite, uyu mwanya nanavuga ko rwose ni ikintu tugomba kwishimira, Guverinoma yakoze ibyo yagombaga gukora muri uyu mwaka, byari byinshi cyane ariko byarashobotse. Umwaka wa 2021 urangiye dufite inkingo zishobora kuba zakingira abantu byibuze kugera kuri 70%.”

Yavuze ko n’iriya 70% izarenga nibimara kwemezwa ko n’abana bafite munsi y’imyaka 12 batangira gukingirwa mu gihe kiri imbere.

Yakomeje ati “Birashoboka rero ko no mu minsi iza dushobora no kuzakingira n’abana batoya kuri abo ngabo, nicyo ubungubu kirimo kirebwa kandi birashoboka. Uko inkingo zizarushaho kuboneka nabo bazagerwaho.”

“Hanyuma ikindi, ntabwo bihagije kuba dufite inkingo, icyo abaturage basabwa ni ukwitabira kuzifata kubera ko kuba zihari ni kimwe no kuzitanga ni ikindi. Abantu nibarusheho kubyumva, bumve impamvu y’inkingo, bumve ko ari zo zishobora kuduha icyizere.”

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iheruka gutangaza ko icyo gihugu cyahaye u Rwanda inkunga y’inkingo 999,180 za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer, zigiye kwifashishwa mu kurushaho gukingira abaturarwanda.

Iyi mpano yatumye inkingo Leta zunze ubumwe za Amerika imaze guha u Rwanda ziba miliyoni 3,295,730, ndetse inkingo hafi miliyoni 2 z’inyongera zizahagera muri uku kwezi.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bakingiwe byuzuye ni miliyoni 5.5, mu gihe abahawe nibura urukingo rumwe ari miliyoni 7.7.

Ni mu gihe abahawe urukingo rushimangira ari ibihumbi 196.

TAGGED:COVID-19DeltafeaturedKigaliOmicron
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article COVID Yahungabanyije Ababyeyi, Abana B’u Rwanda Barakubitika- Umuyobozi Muri CLADHO
Next Article Tutu Yari Yarategetse Ko Umubiri We Uzayengesherezwa Mu Mazi Yatuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu Byazamutse

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Kagame Ari Muri Qatar Mu Kwigira Hamwe N’Abandi Icyarushaho Guteza Imbere Isi

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?