Ikigo cy’igihugu kita ku bidukikije REMA gikomeje gusaba abaturage kumenya akamaro ko kubungabunga ibidukikije, bakazirinda kwangiza ibishanga biri gutunganywa.
Ibyo bishanga biri kubakwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, bikaba biri hafi kuzura.
Byatewemo ibiti biberanye n’ubukerarugendo, ibiti byo kuyungurura amazi, ibyatsi bikora akazi nk’ako, kandi bikurwamo ibinyabutabire birimo na pulasitiki, ibyuma no kurinda ko imyanda yo mu ngo zihaturiye yongera kugera muri ayo mazi.
REMA isaba abaturage kuzahora bazirikana akamaro ibyo bishanga bifite mu gutuma Kigali ikomeza kuba nziza no kungera ubwiza bw’umwuka bahumeka.
Amafoto akurikira arerekana ubwiza bw’igishanga cya Rugenge muri Nyarugenge:








Amafoto©REMA

