Abantu 12 Bafashwe Bakekwaho Ibyaha Birimo Gushyiraho Umutwe W’Abagizi Ba Nabi

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego rwafashe abantu 12 biyita ‘Abamen’, bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Abo bose bafatiwe mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba.

RIB yatangaje ko bumwe mu buryo bakoresha, bahitamo nimero za telefoni z’abantu bakoherezaho ubutumwa bugufi bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money.

Nyuma bahamagara nyir’iyo nimero bakamubwira ko hari amafaranga yayobeye kuri telefoni ye, bakamusaba kuyasubiza.

- Advertisement -

Yakomeje iti “Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita “ayasubiza”, aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye.”

Ubundi buryo bakoresha ni uko iyo bumvise uwo bahamagaye arimo gushidikanya, bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy’itumanaho kigiye gufunga nimero ye, bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefoni ye kugirango batayifunga.

RIB iti “Yabikora bakaba baramwibye. Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.”

“RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n’aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba no gutanga amakuru ku gihe kugirango bafatwe.”

Mu bihe bitandukanye, RIB yakomeje kwerekana abantu bafatwa bakekwaho ibyaha by’ubwambuzi bushukana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version