Hitezwe Imvura Ikomeye Ishobora Gutera Inkangu Mu Bice Bimwe

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu bice bimwe byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba hitezwe imvura ikomeye mu muri iyi minsi, ku buryo abahatuye bakwiye gufata ingamba.

Iki kigo kuri uyu wa Gatandatu cyatangaje ko iteganyagihe rigaragaza ko imvura izakomeza kugwa hagati ya tariki 8-12 gicurasi 2021.

Cyatangaje ko ishobora kuzagira ingaruka hashingiwe ku kuba hateganyijwe imvura nyinshi iri hejuru ya milimetero 30 ku munsi mu bice byinshi by’igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerzuba, no kuba ubutaka bumaze gusoma.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yatangaje ko mu ngaruka ziteganyijwe harimo imyuzure cyane cyane ku migezi, inkangu no kwangirika kw’ibikorwa remezo, kutareba neza umuhanda byateza impanuka n’ingaruka ku buzima bitewe n’umuvuduko mwinshi w’amazi.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Bitewe n’uko imvura imaze iminsi iboneka iminsi ikurikiranye mu bice byinshi by’igihugu; ikaba inateganyijwe ko ikomeza mu minsi ine iri imbere, Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite mu nshingano gukumira ibiza.”

Mu bice biteganyijwemo imvura nyinshi cyane harimo uturere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera n’igice cy’Akarere ka Gakenke, hakaza n’ibindi bice byo mu Ntara y’Amajyepfo nka Nyaruguru, Rusizi mu Burengerazuba, na Nyamasheke.

Mu bice bizabonekamo imvura nyinshi ni mu turere twa Kamonyi, Karongi, Muhanga, Ngororero, Rulindo, Gicumbi, Huye n’igice cya Nyamagabe.

Ahateganyijwe imvura iringaniye ni mu Ntara y’Iburasirazuba hafi ya yose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version