Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 12 Bafashwe Bakekwaho Ibyaha Birimo Gushyiraho Umutwe W’Abagizi Ba Nabi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu 12 Bafashwe Bakekwaho Ibyaha Birimo Gushyiraho Umutwe W’Abagizi Ba Nabi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 May 2021 12:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego rwafashe abantu 12 biyita ‘Abamen’, bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Abo bose bafatiwe mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba.

RIB yatangaje ko bumwe mu buryo bakoresha, bahitamo nimero za telefoni z’abantu bakoherezaho ubutumwa bugufi bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money.

Nyuma bahamagara nyir’iyo nimero bakamubwira ko hari amafaranga yayobeye kuri telefoni ye, bakamusaba kuyasubiza.

Yakomeje iti “Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita “ayasubiza”, aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye.”

Ubundi buryo bakoresha ni uko iyo bumvise uwo bahamagaye arimo gushidikanya, bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy’itumanaho kigiye gufunga nimero ye, bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefoni ye kugirango batayifunga.

RIB iti “Yabikora bakaba baramwibye. Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.”

“RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n’aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba no gutanga amakuru ku gihe kugirango bafatwe.”

Mu bihe bitandukanye, RIB yakomeje kwerekana abantu bafatwa bakekwaho ibyaha by’ubwambuzi bushukana.

TAGGED:featuredRIBRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hitezwe Imvura Ikomeye Ishobora Gutera Inkangu Mu Bice Bimwe
Next Article Cristian Rodriguez Yegukanye Tour Du Rwanda 2021 (Amafoto)
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?