Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 12 Mu Rwanda Bamaze Gusangwamo Ubwoko Bushya Bwa Coronavirus
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Abantu 12 Mu Rwanda Bamaze Gusangwamo Ubwoko Bushya Bwa Coronavirus

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 March 2021 8:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko abantu 12 bamaze gusangwamo ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranyije, gusa bose babonekaga bavuye mu mahanga kandi ubu barakize.

Minisitiri Ngamije yabwiye RBA kuri iki Cyumweru ko guhera mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize hasuzumwe byihariye ibipimo bigera kuri 400 mu bantu basanzwemo virus ya SARS-CoV-2 itera COVID-19, harebwa imiterere ya virus bafite.

Ati “Mu cyumweru gishize kirangira twabonyemo ubwoko bwa virus zihinduranyije mu bantu 12, abo ni abantu twakiriye ku kibuga cy’indege baje mu Rwanda.”

Yavuze ko mu bantu babiri habonetsemo ubwoko bwa virus yo mu Bwongereza izwi nka B.1.1.7, abandi 10 babonekamo iyo muri Afurika y’Epfo izwi nka B.1.3.5.3.

Yakomeje ati “Ni abantu bari baturutse hanze, ariko mu bipimo twari twafashe ntabwo dusuzuma ibyo ku kibuga cy’indege gusa, n’i Nyarugenge aho twakirira abarwayi bafite COVID-19 turasuzuma ku buryo buhoraho mu gukurikirana ngo virusi dufite mu gihugu itegeye gute.”

“Kugeza ubu rero ni abo bo hanze twabonye bafite icyo kibazo, abo mu gihugu baracyafite ya virus isanzwe.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko abantu badakwiye kugira impungenge kubera ko abo barwayi bose babonyweho izo virusi zidasanzwe bari abagenzi binjiraga mu gihugu, kandi bashyizwe ku ruhande aho bakurikiranwa kugira ngo ubwo bwandu budakwira mu bandi bantu.

Abo uko ari 12 barakize.

Kugeza ubu u Rwanda rukomeje gutanga inkingo za COVID-19 nk’uburyo bwafasha mu gukomeza guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Minisitiri Ngamije yavuze ko abamaze guhabwa urukingo rwa mbere ari hafi 5% kw’abagomba gukingirwa bose.

Hitezwe ko mu minsi iri imbere u Rwanda ruzakira izindi nkingo, maze abahawe urwa mbere bakabona n’urwa kabiri.

TAGGED:COVID-19Dr Daniel Ngamijefeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Na RDC Byongeye Guhura Biganira Ku Guhashya Imitwe Irimo FDLR
Next Article Imvune Z’Abakozi Bo Mu Rugo, Kuki Bafatwa Nabi?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

Rusizi: Yiziritse Urumogi Mu Mugongo Arenzaho Imyenda Aranga Arafatwa

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?