Ubuyobozi bw’agace ka Surfside muri Leta ya Florida muri Amerika bwatangaje ko abantu batanu bamaze gupfa naho 156 ntibaraboneka kuva ku wa Kane, ubwo inzu ya Champlain Towers yahanukaga mu gitondo cya kare, abantu bakiryamye.
Ni impanuka yabaye mu buryo bwihuse cyane kuko inzu 55 mu 136 zigize igice kimwe cy’iriya nyubako y’amagorofa 12, cyahanutse mu masegonda 12 gusa. Iriya nyubako isanzwe ituyemo abantu.
Abaturage bo mu gice cyasigaye gihagaze bavuga ko bumvise ari nk’inkuba ikubise, barebye hanze babona ivumbi ritumuka, igice kimwe cy’inzu cyageze ku butaka.
Meya wa Miami-Dade, Daniella Levine Cava, yabwiye itangazamakuru ko ibikorwa byo gushakisha ababa bapfuye no gutabara abagihumeka gikomeje.
Ntabwo icyatumye iyi nyubako iri ku nyanja ihanuka kiramenyekana.
Gusa raporo y’abahanga mu bwubatsi yo mu 2018 yagiye ahabona kuri uyu wa Gatandatu, yagaragaje ko inyubako yari ifite ikibazo cy’uko amazi yinjiraga munsi yayo akagumamo.
Indi nyigo yasohotse mu mwaka ushize y’umushakashatsi wo muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Florida, yagaragaje ko ubutaka iyo nzu yubatseho bugizwe n’igishanga, mu binyacumi bitatu bishize bwikagaho milimetero ebyiri ku mwaka.
Gusa ngo iyo nyubako yagaragaraga inyuma nk’igikomeye.
Perezida Joe Biden yihanganishije abaturage bo mu gace ka Surfside iriya nzu iherereyemo, anizeza ubufasha bukenewe mu guhangana n’ingaruka z’iyi mpanuka.
Kugeza ubu hari ibihugu byinshi byatangaje ko byabuze abaturage babyo, bikekwa ko bari mu muyonga w’iriya nyubako.
Ibinyamakuru byo muri Israel byatangaje ko hari abaturage bayo bagera muri 20 baburiyemo, hakaba abandi 22 bo muri Argentina Venezuela, Uruguay na Paraguay.
Umuvandimwe w’umugore wa Perezida wa Paraguay, Silvana de Abdo Benítez hamwe n’umugabe we n’abana batatu, bari mu bataraboneka bari muri iyo nzu.
Iyo nyubako yubatswe ahagana mu 1980, yari igiye gukorerwa isuzumwa rijyanye n’imyaka 40.
Hari ibyari bikeneye kuvugururwa ngo yongere guhabwa icyangombwa, nk’uko amakuru abivuga.