U Rwanda Na RDC Bigiye Gufatanya Gukurikirana Ubucukuzi Bwa Zahabu

U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byasinye amasezerano atatu ajyanye no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, harimo amwe arebana n’ubufatanye mu kunoza ubucukuzi n’ubucuruzi bwa zahabu.

RDC ni kimwe mu bihugu bikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu.

Amasezerano ajyanye n’ubwo bufatanye yasinywe ku wa Gatandatu nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, i Goma.

Abakuru b’ibihugu byombi babanje kugirana ibiganiro

Yashyizweho umukono n’ikigo cya leta Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima SA) n’ikigo cyigenga Dither LTD cyo mu Rwanda, agamije gukumira uburyo imitwe yitwaje intwaro yungukira mu bucuruzi bwa zahabu, nk’uko umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa RDC byabitangaje.

- Advertisement -

Yabwiye AFP ko hazabaho ubwuzuzanye hagati y’ibyo bigo byombi mu kugenzura uruhererekane nyongeragaciro guhera kuri Sakima SA yo muri Congo izaba icukura kugeza kuri Dither Ltd yo mu Rwanda izaba itunganya ayo mabuye y’agaciro.

Yakomeje ati “Imitwe yitwaje intwaro ivana inyungu nyinshi mu bucuruzi bwa zahabu ikoresha mu bikorwa by’intambara, ntabwo izakomeza gucukura cyangwa kuyicuruza ku bacuruzi n’amasoko mpuzamahanga.”

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iheruka kugaragaza ko ingano ya zahabu icuruzwa mu buryo bwa magendu iruta icuruzwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Zahabu nyinshi icuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, inyujijwe mu bihugu birimo Uganda n’u Burundi.

Mu 2019 mu Rwanda hatangijwe uruganda rutunganya zahabu ruzwi nka Aldango Ltd., rufite ubushobozi bwo gutunganya 220 kg ku munsi na toni 6 ku kwezi.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, iheruka kugaragaza ko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, agaciro kabyo kiyongereyeho 15.1% kugeza muri Kamena 2020 bitewe ahanini n’umusaruro wavuye muri zahabu wazamutseho 754,6%.

Icyo gihe Guverineri John Rwangomba yavuze ko kuba u Rwanda rufite uruganda rutunganya zahabu birufitiye inyungu ikomeye.

Ati “Urebye uko kuzamuka ni uguhera hafi kuri zeru, ntabyo twakoraga mu Rwanda. Aho dutangiriye uko gutunganya zahabu, imibare igaragaza zahabu zituruka hanze ziza gutunganyirizwa hano yarazamutse, noneho iyo bamaze kuyitunganya bakayohereza mu mahanga, nabyo byarazamutse.”

Zahabu yinjira mu Rwanda irimo umwanda, igasohoka mu ruganda ikagurishwa ku isoko mpuzamahanga yatunganyijwe ku kigero cya 99 ku ijana. Iba inahenze ku isoko kurusha kuyigurisha itaratunganywa.

Andi masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatandatu arimo ajyanye no guteza imbere no kurengera ishoramari yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’ubucuruzi, n’amasezerano ajyanye no kwirinda gusoresha ibicuruzwa kabiri no gukumira inyerezwa ry’imisoro, yashyizweho umukono na ba minisitiri b’imari n’igenamigambi.

Perezida Kagame yavuze ko urwo ruzinduko rwabaye umwanya w’ibiganiro byitezweho inyungu ku bihugu byombi.

Ati “Nk’uko twabibonye kandi twasinye amasezerano atandukanye, ndizera ko ibi ari intangiriro. Hari inzego nyinshi dushobora gufatanyamo mu kubaka umubano ukomeye, n’umusingi w’ubutwererane hagati y’ibihugu byacu.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga yahamagaye Perezida Kagame amusaba ubufasha ku baturage bahungaga bagana i Rubavu, atungurwa no kuba yari yamaze gutanga amabwiriza ko abaturage bakirwa.

Ati “Ndashaka kwerekana ubuvandimwe buhari kandi bukwiye gukomeza kubaho hagati y’ibihugu byacu byombi n’abaturage bacu.”

Yavuze ko kuva yajya ku butegetsi yakunze kuvuga ko hari imyaka myinshi yatakaye ibihugu byombi birebana nabi mu mwuka w’intambara n’urwango, ku buryo ubu ari igihe cyo kubana mu mahoro, urukundo n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na RDC byasinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu bucuruzi
Hanasinywe amasezerano ajyanye no kurwanya kunyereza imisoro
Bahaye ikiganiro abanyamakuru
Ba Minisitiri bashinzwe ubucuruzi n’inganda bahererekanya inyandiko zikubiyemo amasezerano y’ubufatanye mu gucukura zahabu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version