FERWAFA Yabonye Perezida Mushya

Nizeyimana Mugabo Olivier yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu matora yari asigayemo ari umukandida umwe.

Yageze ku munsi w’amatora ari wenyine nyuma y’uko Rurangirwa Louis bari bahanganye yakuyemo kandidatire ye, avuga ko hari amategeko atarakurikijwe mu bikorwa by’amatora.

Nizeyimana yabonye amajwi 52, impfabusa ziba 6 naho Oya iba imwe 1.

Nizeyimana asanzwe ari umuyobozi wa Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye, akaba na nyiri ikigo Volcano Express gitwara abagenzi.

- Kwmamaza -

Aya matora yabereye muri Lemigo Hotel, hagamijwe gusimbuza komite yari iyobowe na (Rtd) Brig. Gen. Jean Damascène Sekamana iherutse kwegura.

 Urutonde rw’abagize komite ya Nizeyimana Olivier:

  • Mugabo Nizeyimana Olivier (Perezida)
  • Habyarimana Marcel (Visi Perezida)
  • Habiyakare Chantal (Komiseri ushinzwe imari)
  • Cyamweshi Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)
  • Gasana Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)
  • IP Umutoni Claudette (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
  • Nkusi Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru)
  • Tumutoneshe Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
  • Uwanyiligira Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)
  • Lt Col Gatsinzi Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)
Mugabo asanzwe ayobora Mukura Victory Sports
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version